RFL
Kigali

Angel Villar Llona uyobora umupira w’amaguru wa Espagne ari mu maboko ya Polisi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/07/2017 16:18
0


Angel Maria Villar Llona umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne ari mu maboko ya polisi ashinjwa kunyereza umutungo w’iri shyirahamwe abinyujije mu nyandiko mpimbano z’inyemezabwishyu z’imikino mpuzamahanga.



Amakuru BBC Sport ikesha urwego rwa Polisi muri Espagne avuga ko uyu mugabo w’imyaka 67 yafashwe nyuma y’iperereza ryimbitse bamukozeho bagasanga we n’umuhungu we Gorka baragiye bafatanya muri gahunda yo kunyereza umutungo uko wakabaye  

El Pais na Efe ibinyamakuru byo muri Espagne byemeza ko Villar n’umuhungu we bafashwe mugitondo cy’uyu wa kabiri bazira icyaha cyo guhindura amafaranga yabaga ari muri raporo z’imikino mpuzamahanga bakazihindura bagamije kongera umubare w’ayazasohoka.

Villar usanzwe ari visi perezida wa UEFA, siwe ubazwa ibyo kunyereza umutungo na ruswa kuko polisi iremeza ko hari abandi batanu (5) bari mu maboko yayo babazwa ibijyanye na ruswa zatanzwe mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’igihugu, Inigo Mendez de Vigo uyobora Minisiteri y’uburezi, umuco na siporo muri Espagne yavuze ko nta kibazo yagira kuko amategeko yo muri iki gihugu akarishye ku buryo uwakoze icyaha abihanirwa kandi ko nta muntu n’umwe yizera ko ari hejuru y’amategeko y’igihugu.

“Muri Espagne amategeko yashyizwemo ingufu, amategeko ni amwe ku bantu bose, nta muntu n’umwe aho ava akagera yemerewe kujya hejuru y’amategeko”. Gusa yaba Villar cyangwa umunyamategeko we nta n’umwe uragira icyo asabwa gusobanura ku byaha baregwa nyuma yo gukora iperereza.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND