RFL
Kigali

Umuhanzikazi Precious Nina Mugwiza agiye muri Amerika, umuziki nawo ngo azawukomeza

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/07/2017 15:09
0


Precious Nina Mugwiza umwe mu bahanzikazi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana bafite impano y’ijwi ryiza, agiye gukomereza amashuri ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas.



Precious Mugwiza agiye kwiga kaminuza mu ishuri ryitwa Richland College riherereye mu mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ahaguruka i Kigali ku mugoroba w’uyu wa Kabiri tariki 18 Nyakanga 2017 ahagana isaa yine z’umugoroba.

Biteganyijwe ko amasomo ye azarangira nyuma y’imyaka ine, gusa ngo azajya agaruka mu Rwanda mu gihe cy’ikiruhuko. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Precious Nina Mugwiza yadutangarije ko aziga ibijyanye n’imicungire y'umutungo (Business Administration)

Abajijwe niba kujya kwiga hanze y’u Rwanda bidasobanuye guhagarika umuziki nkuko hari abo byagiye bibaho, Precious Nina Mugwiza yavuze ko azakomeza kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu mpano yahawe yo kuririmba. Yagize ati: "Hoya umuziki uzakomeza"

Precious Nina Mugwiza

Umuhanzikazi Precious Nina Mugwiza

UMVA HANO 'NDI UWAWE' YA PRECIOUS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND