RFL
Kigali

R.Kelly yahakanye ibyaha ashinjwa byo kwica mu mutwe abana b’abakobwa bamugana bashaka guteza imbere umuziki wabo

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:18/07/2017 15:12
0


Robert Sylivester Kelly uzwi ku izina rya R.Kelly, yahakanye ibirego ashinjwa byo gushimuta no guhindura ibigoryi abakobwa bakoranye nawe bagamije kuzamura impano zabo za muzika.Ni nyuma yaho bamwe mu babyeyi b’aba bana batangiye ikirego kuri polisi bavuga ko bamaze igihe kinini batabona cyangwa se ngo bavugane n’abakobwa babo.



Aba babyeyi bagera kuri batatu batatangajwe amazina bavuga ko abakobwa babo bagendera ku mabwiriza ya R.Kelly haba ku bijyanye n’uburyo bwo kurya,kwambara,kuryama ndetse ngo ko abafata amashusho y’urukozasoni.

Gusa n’ubwo ibi byose brimo kuvugwa,umwe muri aba bakobwa yatangarije ikinyamakuru TMZ ko we atarimo guhindurwa ikigoryi.Uhagarariye R.Kelly mu mategeko,Linda Mensch avuga kuri ibi birego yagize ati”Kelly nta cyaha afite kandi twiteguye kurega mu rukiko aba bamushinja kugira ngo asigare ari umwere”.

Uyu mutegarugori yongeyeho ko ibi birego birimo kurogoya Kelly kandi ko abihakana yivuye inyuma. Si ubwa mbere uyu mugabo ashinjwa ibyaha byo kwibasira igitsinagore kuko no muri 2008 yari yarezwe  gushyira hanze amashusho ari gukora imibonano mpuzabitsina n’umwana w’imyaka 14 y’amavuko.

Source:BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND