RFL
Kigali

AMAGARE: Amatariki ya Rwanda Cycling Cup 2017 yimuwe

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/07/2017 13:35
0


Mu masaha y’igitondo cy’uyu wa Kabiri tariki 18 Nyakanga 2017 ni bwo ibiro by’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda batangaje ko amatariki yari asanzwe ya Rwanda Cycling Cup 2017 yahindutse bitewe na gahunda yo kwiyamamaza n’amatora igihugu kirimo.



Kuri gahunda yari isanzwe, isiganwa rizava Nyamagabe rigana i Nyanza (Race For Culture) ryari kuzakinwa kuwa 22 Nyakanga 2017 ariko ubu ryimuriwe tariki 12 Kanama 2017.

Isiganwa rya Nyamata-Muhanga (Central Challenge) ryari kuzakinwa kuwa 19 Kanama 2017 ntirikibaye kuko ryashyizwe kuwa 9 Nzeli 2017. Gusa isiganwa rizakinwa hazengurukwa ikiyaga cya Muhazi nta mpinduka zabayeho kuko rizaba kuwa 23 Nzeli 2017 nk’uko gahunda isanzwe ibiteganya.

Andi masiganwa azaba asigaye ni urugendo rwa Kigali-Rubavu (Rubavu Challenge) rizakinwa kuwa 21 Ukwakira 2017, Rubavu-Musanze izakinwa ku munsi uzakurikira naho isiganwa risoza rizakinwe kuwa 16 Ukuboza 2017 abasiganwa bava i Gicumbi bagana i Kigali.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND