RFL
Kigali

Bruce Melodie yatangaje impamvu nyamukuru yatumye asura Televiziyo zikomeye muri Nigeria –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/07/2017 12:32
0


Mu minsi ishize ni bwo Bruce Melodie yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Nigeria, nyuma yo kugerayo asura ibinyamakuru bibiri bikomeye muri Afurika ari byo MTV Base na Trace Urban, uyu musore ngo afite impamvu yihariye yasuye izi Televiziyo.



Bruce Melodie werekeje muri Nigeria ajyanye indirimbo aheruka gukora yise ‘Ikinya’ bituma agira inyota yo kuyitanga ku ma Televiziyo  akomeye ahingukira kuri ayangaya twavuze haruguru. Yadutangarije ko ntanimwe bagiranye ikiganiro cyangwa ngo indirimbo ye icurangwe ariko yemeza ko aho yagiye hose yayibasigiye.

Abajijwe impamvu yatumye asura aya mateleviziyo Bruce Melodie yabwiye Inyarwanda.com ko impamvu nyamukuru ari uko yagombaga kuva muri Nigeria amenye uko izi televiziyo zikorana nabahanzi bo hanze ya Nigeria nuko yajya abigenza ngo indirimbo ze ziceho nkuko izabandi zicaho, rero ngo yakoranye ibiganiro nabakora kuri izi televiziyo baramusobanurira.

Bruce Melodie ari mu rugendo rw’icyumweru cyose muri Nigeria aho agomba kuhava akoze ibikorwa binyuranye birimo ibi yatangiye ariko nanone nubwo atajya abivugaho cyangwa ngo abyemeze agomba kuva muri Nigeria amaze gusinya amasezerano yo kwamamaza Coca Cola.

REBA AMAFOTO

Bruce MelodieBruce Melodie akigera ku biro bya MTV BaseBruce MelodieIngofero ya Bruce Melodie yanditseho 'Ikinya' ku meza ya MTVBruce MelodieBruce Melodie ku cyicaro cya MTVBruce MelodieYavuye kuri MTV Base yerekeza kuri Trace TvBruce MelodieBruce MelodieBruce Melodie hose yari ahajyanye indirimbo ye Ikinya

REBA INDIRIMBO IKINYA YA BRUCE MELODIE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND