RFL
Kigali

MU MAFOTO: Ihere ijisho umurindi w’abahanzi nyarwanda baherekeza Perezida Kagame mu kwiyamamaza

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/07/2017 10:01
0


Kuva tariki 14 Nyakanga 2017 ni bwo abakandida bose bahatanira kuyobora u Rwanda muri manda ikurikiye batangiye kwiyamamaza, umukandida wa FPR Inkotanyi Perezida Kagame ni we ugaragaza umubare munini w’abamushyigikiye aho amaze kwiyamamariza hose.



Muri uyu mubare munini w’abashyigikiye Perezida Paul Kagame harimo n’abahanzi nyarwanda benshi bakomeje kumwereka urukundo. abahanzi 7 bamaze kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star kuva ryatangira aribo; Tom Close, King James, Riderman, Jay Polly, Knowless, Urban Boys na Dream Boys ni bamwe mu baherekeza Paul Kagame, hakiyongereyeho abandi nka Kitoko, Senderi Hit, Tuyisenge, Mariya Yohana, Muyango, Christopher n'abandi.

Iyo aba bahanzi bageze ahabereye ibikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame, basusurutsa imbaga y'abaturage baba bitabiriye, bakabashyushya ku buryo umukandinda (Paul Kagame) ajya kuhagera abantu bari mu mwuka umwe, uyu mwuka urakomeza kugeza ku munota wa nyuma w'igikorwa cyo kwiyamamaza mu gace icyo gikorwa kiba cyabereyemo. 

Riderman ari gufatanya na bagenzi be gushyigikira Perezida Kagame

Kwiyamamaza k'umukandida wa FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame byahereye mu Ruhango na Nyanza tariki ya 14 Nyakanga 2017, bukeye bwaho berekeza i Nyaruguru na Gisagara. Ubwo baherukaga kwiyamamaza, tariki 16 Nyakanga 2017 berekeje i Nyamagabe, Huye na Kamonyi. Kuri ubu hatahiwe i Muhanga na Ngororero aho umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame agomba kwiyamamariza kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Nyakanga 2017.

REBA AMAFOTO:

Tom Close ni uku rimwe na rimwe aba amezeButera Knowless nawe ngayo ngukoNgayo ngukoDream Boys na Tom CloseUmuziki utuma n'abakuze bizihirwaIntore Masamba imbere y'abayoboke ba FPR INKOTANYI baje gushyigikira umukandida waboChristopher akangurira abafana ba muzika gushyigikira Perezida Paul Kagame

Christopher imbere y'abayoboke ba FPR Inkotanyi

Masamba, Kitoko na Christopher

Senderi ubanza i bumoso arahari

Abahanzi bari mu bafasha abantu kwishima mu gihe umukandida wa FPR aba yiyamamaza

Muyango iyo bigeze aha imbaraga ziragaruka agasimbukaKitoko Bibarwa Patrick

Riderman

King James mu kwamamaza Paul Kagame

REBA HANO AGACE K'UKUNTU BIBA BYIFASHE

AMAFOTO: Afrifame Pictures

REBA HANO PEREZIDA KAGAME ARIRIMBA 'GANYOBWE'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND