RFL
Kigali

Abahanzi banyuranye bitabiriye ibirori by’isabukuru y’umuhanzikazi Tonny –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/07/2017 18:24
1


Tonny ni umuhanzikazi nyarwanda wamenyekanye mu minsi ishize, azwi cyane mu ndirimbo zinyuranye nka; ‘Sawasawa,Vuba ft Jay Polly, Tukabyine ft Mc Tino, Nzajyahe...’ kuri uyu wa Gatandatu nibwo Tonny yizihizaga isabukuru ye y’amavuko, maze yishimana n’inshuti ze.



Mu by'ukuri uyu muhanzikazi yizihiza isabukuru y’amavuko buri tariki 17 Nyakanga, icyakora kuko byahuriranye nuko ari mu mibyizi byabaye ngombwa ko ibirori byo kwishimira iyi sabukuru bikorwa ku wa Gatandatu tariki15 Nyakanga 2017 muri Ambassadors Park i Gikondo ahari hateraniye abahanzi batari bake bari bitabiriye ubutumire bw’uyu muhanzikazi.

Bamwe mu bahanzi bagaragaye muri ibi birori harimo Ama G The Black, Gabiro The Guitar, Mc Tino, Jimmy(Just Family), Naason,Edouce kimwe nabandi benshi baba mu muziki bari baje gufasha uyu muhanzikazi mu byishimo. Nyuma yo gusangira iminota mike uyu muhanzikazi yararirimbiwe ubundi akata umutsima abari aho bahabwa rugari batangira kwibyinira bishimira imyaka Imana ikomeje kongera ku ya Tonny.

REBA AMAFOTO:

tonnyTonny (wambaye ubururu )ari gusangira n'inshuti yetonny

Tonny n'inshuti ze ku munsi w'amavuko wetonnyMc Tino na Benjah bo muri TBB bari bitabiriye, aha bari kumwe na Edouce SoftmantonnyEdouce Softman na Nasson bari bitabiriyetonnytonnyGabiro The Guitar yari yitabiriye ibi biroritonnyMc Tino yaririmbiye TonnytonnyByari ibyishimo gusatonnyWari umugoroba wo gusangiratonnyTonny yashimiye abitabiriye ubutumire bwetonnytonnyAkata umutsima...tonnyTonny mu nshuti zepacentoPacento yari yitabiriyeAMAG THE BLACK

Ama G The Black yari aharijimmyJimmy wo mu itsinda rya Just FamilytheoDj Theos ni we wavangaga imiziki

REBA HANO INDIRIMBO 'SAWA SAWA' YA TONNY








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    ariko abakobwa bacu bapfa iki na gym ndebera nawe uko Tonny ameze yabaye igipupunya





Inyarwanda BACKGROUND