RFL
Kigali

Breaking News: Seninga Innocent yongereye amasezerano azamugeza mu 2020 atoza Police FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/07/2017 12:09
0

Seninga Innocent wari wararangije amasezerano y’umwaka umwe yari amaze atoza Police FC yamaze kongera amasezerano azamugeza mu 2020 atoza iyi kipe ikinira ku kibuga cya Kicukiro.



Kongera amasezerano k’uyu mutoza ni bimwe mu bintu byari bitegerejwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru kuko bigendanye n’akazi yakoze muri iyi kipe byasaga naho byatinze ndetse bamwe bagakeka ko yaba azasezererwa. Gusa mu gitondo cy’uyu wa Mbere tariki 17 Nyakanga 2017 ni bwo Seninga Innocent yashyize umukono ku masezerano mashya amwemerera kuguma muri Police FC.

Aganira na INYARWANDA, Seninga yemeye ko yamaze kongera amasezerano azamugeza mu mwaka wa 2020 atoza Police FC. “Amasezerano nayongereye kugeza mu 2020”. Seninga Innocent

Seninga  Innocent amaze kongera amasezerano

Seninga  Innocent amaze kongera amasezerano

Muri uyu mwaka umwe yari amaze ku ntebe y’abatoza ya Police FC, yabafashije kuva ku mwanya wa Gatanu barangije umwaka wa 2015-2016 bariho abageza ku mwanya wa kabiri. Uyu mutoza yakoze agashya azana ubwoko bw’imikinire (Portugal Style) butari buzwi mu Rwanda ndetse bimufasha gukanga abatoza barimo na Eric Nshimiyimana wavuze ko bimugora gusoma umukino wa Police FC .

Seninga uherutse kwegukana igihembo cy’umutoza wakoze ibyiza bitari byitezwe (Revelation Coach Award), yabashije kugira abakinnyi mu ikipe y’umwaka w’imikino 2016-2017 barimo Usengimana  Danny wanabashije gutsinda ibitego byinshi (19).

Seninga kandi yahaye icyizere Biramahire Abedy yigaragariza abakunzi b’umupira w’amaguru ndetse binatanga umusaruro ahabwa igihembo cy’umukinnyi ukiri muto utanga ikizere (Best Promising Player).

Mu bindi yakoreye Police FC nuko mu mikino y’ikipe y’igihugu bagiye bagira abakinnyi bahamagarwa mu buryo buhoraho ku mubare uruta iyo bigeze kugira. Ubwo Antoine Hey yahamagaraga abakinnyi 41 bagombaga kujya mu igeragezwa, Police FC yari ifitemo abakinnyi batanu.

Mu kubyaza umusaruro uburyo bw’imikinire, Seninga Innocent yafashije abakinnyi nka Mico Justin kongera kugaragara atsinda ibitego 15 muri shampiyona, Danny Usengimana watsinze ibitego 19 abona ikipe yo hanze y’u Rwanda mu gihe Biramahire Abedy yatsinze ibitego birindwi (7) mu minota micye yagiye amuha mu mukino.

Biteganyijwe ko Police FC izatangira imyitozo nyuma y’amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda bitegura imikino mpiuzamahanga ihuza amakipe y’abapolisi bo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba, imikino izakinirwa muri Uganda kuva kuwa 27 Kanama 2017.

Seninga  Innocent ahabwa igihembo

Seninga Innocent ahabwa igihembo cy'umutoza wakoze ibitari byitezwe mu mwaka w'imikino 2016-2017

Danny Usengimana n'umutoza we Seninga Innocent

Danny Usengimana n'umutoza we Seninga Innocent wamufashije kwitwara neza akajya hanze y'u Rwanda

Biramahire Abedy yahembwe nk'umukinnyi ukiri muto utanga ikizere

Biramahire Abedy yahembwe nk'umukinnyi ukiri muto utanga icyizere bimwe mu byo Seninga yagezeho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND