RFL
Kigali

Charly na Nina bashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo ‘MFATA’ yiganjemo imbyino batamenyereweho–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/07/2017 10:21
2

Mu gicuku cyo kuri iki cyumweru tariki 16 Nyakanga 2017 ni bwo abahanzikazi Charly na Nina bashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo nshya bise ‘Mfata’ nyuma y’iminsi mike bashyize hanze amajwi y'iyi ndirimbo.



Mu mashusho y’iyi ndirimbo higanjemo imbyino za kizungu n’imyambarire igezweho muri iyi minsi. Aba bahanzikazi bashyize hanze iyi ndirimbo mu gihe hakitezwe indirimbo bamaze iminsi bakoreye muri Nigeria. Amashusho y’indirimbo ‘Mfata’ yageze hanze, yakozwe na producer Meddy Saleh usanzwe akorana n'abahanzi bakomeye bo mu Rwanda.

Charly na Nina

Charly na Nina mu mbyino zidasanzwe zigaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo

Mfata ni imwe mu ndirimbo ziri kuri Album ya mbere y’aba bahanzikazi izaba iriho izindi ndirimbo zakunzwe zirimo; Indoro, Mwenyura,Agatege,Face to face, Owooma n’izindi nyinshi zagiye zikundwa ndetse n’izo bakiri gukora.

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO 'MFATA'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • lulu3 years ago
    iyi yo barayiciye bidatinze. urukozasoni gusa. sha sinzongera kubareba. Puuu
  • YANISO3 years ago
    NZABAHA AMFRANGA 2220000


Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND