Kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Nyakanga 2017 ni bwo ikpe igizwe n’abakina mu cyiciro cya mbere muri Uganda batsinzwe n’ikipe y’Abanyarwanda basanzwe bakina mu cyiciro cya mbere hano mu Rwanda, DR Congo na Maroc ibitego 3-2 mu mukino wakiniwe ku kibuga cya Mumena i Nyamirambo.
Mwizerwa Amin wa Police FC ni we wafunguye amazamu mu gice cya mbere, Bigirimana Blaise wa Kiyovu Sport na Cimanga Pappy wa AS Kigali batsinda ibitego byari bisigaye. Ibitego bibiri (2) by’abakinnyi ba Uganda bafana Bayern Munichen byatsinzwe na Allan Kyambadde wa Villa SC ndetse na Sema Noor ukinira Express FC.
Ikipe y’u Rwanda yatangiye mu kibuga yarimo abakinnyi basanzwe bazwi nka; Mugiraneza Mbonyingabo Regis wa Etincelles FC, Makengo Frank wa Bugesera FC, Hitimana Omar (Pepinieres FC), Ndayegamiye Abou (Mukura Victory Sport), Mwizerwa Amini (Police FC), Cimanga Pappy (AS Kigali) na Bigirimana Blaise (Kiyovu Sport).
Aba bakinnyi baje kwiyongeramo Usengimana Faustin ukinira APR FC, Gatoto Serge wa Espoir FC ndetse na Emery Bayisenge wa KAC Kenitra muri Maroc, abakinnyi baje mu kibuga basimbuye bagafasha u Rwanda guhagarara ku bitego bitatu (3) byari byagiye mu izamu.
Saddam Ibrahim Juma ukina hagati muri KCCA akaba yari na kapiteni w’iyi kipe (Bayern Uganda) yabwiye abanyamakuru ko mu Rwanda yasanze hari umupira mwiza kandi ko ari igihugu cyiza buri muntu wese yakwifuza kubamo ariko atanga inama avuga ko abakinnyi bo mu Rwanda basabwa gukora cyane kuko bari ahantu habafasha kubona ibyo bakenera birimo umutekano n’amafaranga.
Iyi kipe izakomeza gukina imikino ya gishuti aho nyuma y’u Rwanda bazakurikizaho umukino bazakina na Gormahia FC ya Kenya mbere yuko bagana muri Tanzania n’i Burundi. Ikipe yose ikaba yahagurutse mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru bagana muri Kenya aho bazakina imikino ya gishuti irimo n'uwo bagomba gukina na Gormahia FC.
Dore abakinnyi babanje mu kibuga:
Rwanda: Bigirimana Isamail (Kiyovu Sport), Herve Junior (FC Lupopo/DR Congo), Mugiraneza Mbonyingabo Regis (Etincelles FC), Makengo Frank (Bugesera FC), Hitimana Omar (Pepinieres FC), Ndayegamiye Abou (Mukura Victory Sport), Mwizerwa Amini (Police FC), Mambo Pappy (Musanze FC), Cimanga Pappy (AS Kigali) na Bigirimana Blaise.
Bayern Uganda: Meddie Kibirige ( Soana FC/GK), Samuel Ssenkomi (Express FC) , Baker Lukooya ( Soana FC), Farouk Matovu (Soana FC), Musa Mukasa (SC Villa ), Sadam Ibrahim Juma (KCCA FC/C), Steven Kanyafa (Express FC), Allan Kyambadde (SC Villa), Mohammed Hassan ( Express FC), Baker Lukova, Joram Nyombi (No Team), Honest Kavuma (No Team).
Abakobwa baje kureba umukino mpuzamahanga
Hitimana Omar kapiteni wa Pepinieres FC yishyushya
Bayern Uganda bishushya
Bamaze kwambara
Makengo Frank Zola wa Bugesera FC
Mwizerwa Amin wa Police FC yishyushya
Bigirimana Blaise bita Matuidi wa Kiyovu Sport
Mugiraneza Mbonyingabo Regis wa Etincelles FC
Abakapiteni bajya gutombola ibibuga
Abasifuzi n'abakapiteni
Abakinnyi b'ikipe ya Uganda bafana Bayern Munichen
Ikipe y'u Rwanda
Allan Kyambadde (8) azamukana umupira aherekejwe na Junior Herve (3)
Ni umukino warimo imbaraga nyinshi kuko abakinnyi b'ikipe ya Uganda wabonaga mu mbaraga bari hejuru bigatuma n'abanyarwanda bakora cyane
Mwizerwa Amin ashaka umupira wari ufitwe na Senkomi Samuel
Yitabaje telefone mu gufata amafoto y'umukino yiryohereza
Harnest Kavuma ku mupira agana izamu
Herve Junior (3) asatirana na Haernest Kavuma
Senkomi Samuel yigendera
Mwizerwa Amini acenga
Mwizerwa Amin
Sadam Juma Ibrahim ukina hagati muri KCCA
Cimanga Pappy wa AS Kigali (11) ashak inzira hagati y'abakinnyi babiri ba Uganda
Cimanga Pappy wa AS Kigali (11) mu mirere ashaka igitego
Umutoza
Mambo Pappy wa FC Musanze asusura ishoti
Makengo Frank Zola wa Bugesera FC ku mupira
Emery Bayisenge yitegura kujya mu kibuga
Charly azamukana umupira
Allan Kyambadde ashaka aho yanyura
Cimanga Pappy umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri uyu mukino
Abasimbura ba Uganda
Sadam Ibrahim Djuma wa KCCA yumvana na Hitimana Omar wa Pepinieres FC
Sadam Ibrahim Juma ashobora kuzegukana igihembo cy'umukinnyi ukina neza hagati mu kibuga muri Uganda
Emery Bayisenge yinjiye mu kibuga simbuye makengo Frank
Abafana
Gatoto Serge myugariro wa Espoir FC
Emery Bayisenge
Buteera Andrew (APR FC) wanakiniye Proline FC (Uganda) yari yaje kureba umukino
Mbonyingabo Regis wa Etincelles FC
Kalisa Francois umutoza wungirije muri Espoir FC yafashaga abanyarwanda
Ndayegamiye Abou wa Mukura Victory Sport
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO