RFL
Kigali

Uwase Tina userukiye u Rwanda muri Miss World Next Top Model 2017 yerekeje i Beirut muri Lebanon -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/07/2017 18:00
0


Clementine Uwase uzwi ku izina rya Tina ni we munyarwanda rukumbi uri mu irushanwa mpuzamahanga ryo kumurika imideli ryiswe ‘Miss World Next Top Model 2017’, kuri ubu yamaze guhaguruka mu Rwanda aho yitabiriye iri rushanwa i Beirut mur Lebanon.



Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki 16 Nyakanga 2017 ni bwo Tina yahagurukaga i Kanombe aherekejwe n'abo mu muryango we (Umubyeyi we, murumuna we na mubyara we).

miss tina

Uwase Tina akigera ku kibuga cy'indege

Tina yerekeje muri Beirut aho byitezwe ko azava Tariki 8 Kanama 2017 nyuma yuko amarushanwa bagiyemo ya Miss World next Top model 2017 azaba arangira Tariki 6 Kanama 2017. Ubwo yagendaga Tina yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko yumva yiyizeye kandi azakora ibyo ashoboye byose kugira ngo yitware neza nibinakunda atahane intsinzi.

KANDA HANO UBASHE GUTORA UWASE CLEMENTINE (TINA) UHAGARARIYE U RWANDA

Umwaka ushize wa 2016 ubwo iri rushanwa ryabaga ryegukanywe n’uwitwa Verjiniq Jomes wo muri Malta, icyo gihe yari yakurikiwe n’umukobwa wo muri Morocco witwa Sara Ichara.

miss tina

Uhereye i Bumoso; Umubyeyi wa Tina, mubyara we, Tina Uwase na murumuna we

Uwase amaze imyaka ine amurika imideri, yitabiriye ibikorwa bitandukanye bijyanye n'umwuga akora, birimo Rwanda Super Model mu 2015 , Red Carpet Fashion Awards mu 2016 aho yatsindiye igihembo cya ‘ Best Female Popular Model’.

Tuzakomeza kubagezaho amakuru y'urugendo rwa Uwase Clementine (Tina) ugiye guhagararira u Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND