Kuri iki Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2017 ni bwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa aho Umutare Gaby umusore wakunzwe muri muzika yahawe Joyce Nzere bamaze igihe bakundana akamuhabwa n’umuryango ngo bakomezanye urugendo rw’ubuzima.
Uyu muhango wo gusaba no gukwa wabereye i Kibagabaga mu mujyi wa Kigali ahazwi nko kuri The Venue. Nyuma yo kumuhabwa n’imiryango, Umutare Gaby n’umukunzi we barahita berekeza mu rusengero aho bagomba gusezeranira imbere y’Imana n’abantu ko bazabana akaramata, imihango byitezwe ko ibera muri Kiberinka Cultural Center naho ni i Kibagabaga.
Umutare Gaby (Nikuze Gabriel) ugiye kuzuza imyaka 27 azwi cyane mu ndirimbo nka “Mesa kamwe”, “Ntunkangure”, “Urangora” n’izindi yakoze ari wenyine nubwo mbere yabanje kuririmba mu itsinda ryatandukanye ahagana mu 2012 ritamenyekanye cyane.
Uko abigaragaza, Joyce Nzere mu 2014 yatangiye kwiga muri Kaminuza ya Canberra muri Australia ari naho aba ubu, nkuko biva mu nshuti za hafi z'aba bombi ngo nyuma y’ubu bukwe barahita bajya gutangira ubuzima bushya muri Australia.
AMAFOTO:
Ibyicaro ni uku byari biteguye ubwo twahageraga abashyitsi batarahageraUmutare Gaby n'ikipe imuherekeje bahageze...Akanyamuneza kari koseYabanje kwicara mu myanya y'abashyitsiAbasaza bararamukanyaKalisa Ernest uzwi nka Rulinda muri Seburikoko ni we wari umusangiza w'amagamboMani Martin yari yaherekeje Umutare GabyAbashyitsi bahageze, bahawe n'ibyicaro...Darlene wigeze kwiyamamaza muri Miss Rwanda ni umwe mu bakobwa bari baherekeje Umutare GabyUmutare Gaby wari uherekejwe na Mani Martin bajya gusuhuza umuryango bagiye gusabamoUmutare Gaby agana mu byicaro byeAbasore bambariye Umutare bahabwa ibyicaroUmutare Gaby ategereje umukunzi weJoyce Nzere yahageze aherekejwe Basaza be bagiye kumutangaBararamukanyaUmutare Gaby amwambika impetaYereka bose ko amwambitse impetaBarahoberana Bahana impano...BarasangiraUmutare Gaby yegera nyirabukwe aramuramutsa arangije amugenera impano nk'ishimwe ry'umubyeyi wareze nezaUmutare Gaby yambika Sebukwe ingoferoUmusaza nawe yanga kuviramo aho agira impanuro aha Umutare Gaby Joyce Nzere abigenza uko Umutare Gaby yabigenjeUmutare Gaby na Joyce Nzere bahaye impano umubyeyiUmutare Gaby na Joyce NzereNabo bahawe impano y'ababyeyiBagana mu byicaro byaboUmunyamashyengo Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko ni we wavugiraga inkaSeburikoko yihaye ikibugaAbageni baranyurwaUmutare Gaby numukunzi we...
Turacyabakurikiranira ubu bukwe bwose ...
Amafoto: Iradukunda Desanjo -Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO