Umuhanzi Munyanshoza Dieudonne benshi bazi nka Mibirizi yashyize hanze indirimbo nshya ivuga ibigwi nyakubahwa perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame,umukandida wa FPR Inkotanyi mu matora y’umukuru w’igihugu.
‘Kagame Paul arashoboye’ ni yo ndirimbo nshya Munyanshoza Dieudonne yamaze gushyira hanze ndetse ikaba yageranye hanze n'amashusho yayo. Muri iyi ndirimbo, Munyanshoza avuga ko Perezida Paul Kagame ari intore y'indongozi abanyarwanda bakaba bamukunda kuko bazi neza aho yabakuye, akaba ari yo mpamvu itariki yo kumutora yabatindiye.
Umuhanzi Munyanshoza Dieudonne
UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA MUNYANSHOZA DIEUDONNE
Mu zindi mpamvu Munyanshoza Dieudonne yagaragaje zishimangira ko Paul Kagame ari we ukwiriye kuyobora u Rwanda harimo kuba yarakuye u Rwanda mu icuraburindi, ubu abanyarwanda bakaba babanye mu mahoro ndetse akaba yarabagejeje ku bikorwa by'iterambere. Yungamo ati:
Kagame Paul Ntore y’indongozi,abanyarwanda turakwemera, tuzi neza aho wakuye u Rwanda, urashoboye kandi urasobanutse, turagukunda tuzagutora. Tora Kagame Paul aduteze imbere, amashanyarazi, amazi, amashuri n’amavuriro,….n’ibindi tubigereho bwangu.
REBA HANO 'KAGAME PAUL ARASHOBOYE' YA MUNYANSHOZA
TANGA IGITECYEREZO