RFL
Kigali

Perezida Kagame yiyamamarije i Nyaruguru na Gisagara asezeranya abaturage ko atazabatenguha-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/07/2017 17:35
3


Nyuma kwiyamamariza mu karere ka Ruhango n’i Nyanza mu gikorwa cyabaye ejo, kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Nyakanga 2017, Perezida Paul Kagame yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Nyaruguru no muri Gisagara.



Muri Nyaruguru, perezida Kagame yiyamamarije mu Murenge wa Nyagisozi mu masaha ya mu gitondo. Mu ijambo perezida Kagame yavugiye i Nyaruguru, yabashimiye ko bamugize umukandida, abasezeranya ko adashobora kuzabatenguha igihe bakimureba. 

Nyaruguru ni uku byari bimeze, ubwitabire bwari hejuru cyane

Nyuma yo kuva Nyaruguru, Perezida Paul Kagame, umukandida w’ishyaka RPF Inkotanyi yakomereje muri Gisagara muri gahunda yo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe kuba tariki 3 Kanama 2017 ku banyarwabda baba hanze y’u Rwanda na tariki 4 Kanama 2017 ku baba mu Rwanda. 

Abahanzi barimo Dream Boyz, King James, Riderman, Knowless, Jules Sentore n’abandi, ku munsi wa kabiri wo kwiyamamaza (tariki 15 Nyakanga), bongeye guherekeza perezida Kagame nkuko biyemeje kuzamuherekeza aho aziyamamariza hose. Aba bahanzi basusurukije abantu ibihumbi baturutse hirya no hino muri Nyaruguru ndetse banasusurutsa abo muri Gisagara aho Paul Kagame ari kwiyamamariza. 

JPEG - 467.2 kb

Perezida Kagame asuhuza abaturage b' i Nyaruguru

Paul KagamePaul KagamePaul KagamePaul KagamePaul Kagame

MU KANYA TURABAGEZAHO AMAFOTO MENSHI CYANE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Musonera J Pierre 6 years ago
    Niwe ntawundi
  • Olive6 years ago
    Tuzamutora 100 kurindi,itariki iratinze ahubwo.
  • sahabo damien6 years ago
    Nzagukunda kugeza pfuye rwose





Inyarwanda BACKGROUND