RFL
Kigali

PLAYOFFS: REG BBC yatangiye itanga ubutumwa kuri Patriots BBC iyitsinda mu minota ya nyuma-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/07/2017 8:05
0

Ikipe ya Rwanda Energy Group Basketball Club yatangiye yihaniza Patriots Basketball Club iyitsinda amanota 82-75 mu mukino wa mbere mu yo bazakina isoza imikino ya kamarampaka (Playoffs). Ni umukino wakiniwe kuri sitade nto ya Remera mu masaha ya saa mbili z’umugoroba w’uyu wa Gatanu.



Ni umukino ikipe ya Patriots BBC yatangiye ihagazemo neza kuko yarangije agace ka mbere ifite amanota 19 kuri 14 ya REG BBC. Patriots BBC yakomeje kwiharira umukino kuko agace ka kabiri karangiye itsinzemo amanota 24 kuri 23 ya REG BBC bituma igice cy’umukino kirangira imaze kugwiza amanota 43-37.

Ikipe ya REG BBC yabonye bitangiye gukomera niko gusubira ku mukino wo gukorera hamwe (Collective Game) bituma mu gace ka kabiri bagabanya ikinyuranyo cy’amanota barushaga kuko karangiye Patriots BBC ifite amanota 63 kuri 59 ya REG BBC.

Mu gace ka nyuma ni bwo ikipe ya REG BBC yari imaze gufatisha umukino wayo wo guhererekanya, byaje kubahira babifashijwemo na John Bahufite umutoza w’iyi kipe basarura amanota 23 kuri 12 ya Patriots BBC, bityo umukino urangira REG BBC ikukanye amanota 82 kuri 75 ya Patriots BBC yari yayoboye uduce dutatu muri tune tugize umukino.

Nyuma y’umukino, Bahufite John yabwiye abanyamakuru ko abakinnyi be batangiye bakora amakosa menshi yaturukaga mu gushaka gukina buri muntu ku giti cye ariko byagiye bikosoka kugeza batsinze umukino.

“Abakinnyi banjye urabona ni abasitari. Barakina bashaka gutindana umupira kuko abafana baba bafana cyane. Twagiye dukosora buhoro buhoro kugeza ubwo twigaranzuye abakinnyi ba Patriots mu minota ya nyuma”. John Bahufite.

Muri uyu mukino, Kami Kabange wa REG BBC ni we watsinze amanota menshi kuko yabashije kwinjiza amanota 26, Mukengerwa Benjamin yasaruyemo amanota 19, Gatoto Regis atsinda 14 mu gihe Kubwimana Kazingufu Ali kapiteni wa REG BBC yatsinze amanota 14.

Ku ruhande rwa Patriots BBC, Sagamba Sedar yatahanye amanota 18, Kaje Elie atsindamo amanota 15, Ntagunduka abonamo amanota 12 naho Mugabe Arstide atahana amanota atandatu (6). Mu cyiciro cy’abali n’abategarugoli, umukino utangira warangiye APR WBBC itsinze IPRC South WBBC amanota 73-44.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Nyakanga 2017 ni bwo REG BBC na Patriots BBC bongera gucakirana mu mukino wa kabiri w’iyi mikino. Mu gihe REG BBC yatsinda uyu mukino, byaba bivuze ko itwaye igikombe. Gusa mu gihe Patriots BBC yawutahana byaba ngombwa ko bazakina undi mukino. Uyu mukino uzakinwa saa mbili z’umugoroba kuri sitade nto ya Remera (20h00’).

Uyu mukino uzabanzirizwa n'uwuzahuza Espoir BBC na IPRC Kigali BBC saa kumi z'umugoroba (16h00'), amakipe yombi azaba atangiye urugendo rwo kurwanira umwanya wa gatatu. Mu cyiciro cy'abakobwa kandi ikipe ya APR WBBC izaba igaruka mu kibuga ihura na IPRC South BBC saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (18h00').

Dore uko imikino iteye n'iyarangiye:

Kuwa Gatanu tariki 14 Nyakanga2017

-APR WBBC v73-44 IPRC South WBBC 

-REG BBC 82-75 Patriots BBC 

Kuwa Gatandatu tariki 15 Nyakanga 2017

-Espoir BBC vs IPRC Kigali BBC (Petit Stade Remera, 16h00’)

-IPRC South WBBC vs APR WBBC (Petit Stade Remera, 18h00’)

-Patriots BBC vs REG BBC (Petit Stade Remera, 20h00’)

Ku Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2017

-APR WBBC vs IPRC South WBBC (Petit Stade Remera, 11h00’)

 Bukuru wa Patriots BBC ashaka aho yatanga umupira

Bukuru wa Patriots BBC ashaka aho yatanga umupira

Ikipe ya REG BBC yamaze hafi 80% by'umukino itaribona neza

Ikipe ya REG BBC yamaze hafi 80% by'umukino itaribona neza 

Intebe y'abatoza n'abasimbura  ba  Patriots BBC

Intebe y'abatoza n'abasimbura ba Patriots BBC

Intebe y'abatoza n'abasimbura  ba REG BBC

Intebe y'abatoza n'abasimbura ba REG BBC

Nkurunziza Walter wa Patriots BBC afasha abatoza gutanga amabwiriza

Nkurunziza Walter wa Patriots BBC afasha abatoza gutanga amabwiriza

Abakinnyi ba Patriots BBC bajya inama

Abakinnyi ba Patriots BBC bajya inama

Nkurunziza Walter (Ibumoso) aganiriza Hakizimana Lionel (iburyo)

Nkurunziza Walter (Ibumoso) aganiriza Hakizimana Lionel (iburyo)

Henry Mwinuka  umutoza mukuru wa Patriots BBC

Henry Mwinuka umutoza mukuru wa Patriots BBC

John Bahufite umutoza mukuru wa REG BBC

John Bahufite umutoza mukuru wa REG BBC

Abafana

Abafana

Inama njya nama ya Patriots BBC

Inama njyanama ya Patriots BBC

Gatotot Regis umukinnyi wa REG BBC yatsinze amanota 14

Gatoto Regis umukinnyi wa REG BBC yatsinze amanota 14

Kaje Elie wa patriots BBC yazitiye Kami Kabange

Kaje Elie wa Patriots BBC yazitiye Kami Kabange

Sagamba Sedar mu kirere ashaka inzira

Sagamba Sedar mu kirere ashaka inzira

Mukengerwa Benjamin azamukana umupira

Mukengerwa Benjamin azamukana umupira

John Bahufite umutoza mukuru wa REG BBC yari yababaye ubwo REG BBC yarushwaga cyane

John Bahufite umutoza mukuru wa REG BBC yari yababaye ubwo REG BBC yarushwaga cyane

amanota 3

Amanota yageze aho atangira gusatirana

Amanota yageze aho atangira gusatirana

Mugabe Arstide kapiteni w'ikipe y'igihugu na Patriots BBC ashaka uko yacenga Kubwimana kazingufu Ali kapiteni wa REG BBC

Mugabe Arstide kapiteni w'ikipe y'igihugu na Patriots BBC ashaka uko yacenga Kubwimana Kazingufu Ali kapiteni wa REG BBC 

Ntagunduka  watsinze amanota 12 yimana umupira

Ntagunduka watsinze amanota 12 yimana umupira

kubwimana Kazingufu Ali

Kubwimana Kazingufu Ali

Umukino ni gutya warangiye

Umukino ni gutya warangiye

Abasifuzi b'umukino

Abasifuzi b'umukino

REG BBC bishimira intsinzi

REG BBC bishimira intsinzi

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND