RFL
Kigali

Beyonce yamaze gushyira hanze amafoto y’abana b’impanga aherutse kwibaruka.

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:14/07/2017 19:22
0


Umuhanzi Beyonce nyuma y’ukwezi kumwe yibarutse, yashyize hanze amafoto y’abana b’impanga aherutse kwibaruka aribo Sir Carter na Rumi Carter.



Uyu mubyeyi w’abana batatu abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yerekanye aba bana abateruye yibutsa rubanda ko aba bana bamaze ukwezi kumwe bageze ku isi kuko bavutse kuwa 14 Kamena 2017.Yagize ati” Sir Carter na Rumi bamaze ukwezi kumwe bavutse uyu munsi”.

Ni nyuma y’uko aba bana bavukiye mu bitaro bya UCLA Medical Center bavukanye ikibazo cy’ubuzima bagatinda gusezererwa mu bitaro. Aba bana b’impanga,umwe w’umuhungu n’undi w’umukobwa baje biyongera kuri mukuru wabo,Blue Ivy ufite imyaka itanu y’amavuko.

Beyonce

Image result for Beyonce Twin

Beyonce akikiye impanga yabyaranye na Jay Z

Source:Dailymail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND