Munezero Fiston myugariro w’Amavubi wanarangije amasezerano muri Rayon Sports akaba ari mu nzira zigana muri Police FC, kuri uyu wa Kane tariki 13 Nyakanga 2017 ni bwo yagannye ku murenge wa Kanombe asezerana na Munezero Farida, umufasha we bari bamaranye imyaka itandatu (6) babana mu buryo butemewe n'amategeko ya Leta.
Munezero Fiston wafashije Rayon Sports gutwara igikombe cya shampiyona cy’umwaka w’imikino 2016-2017 n’igikombe cy’Amahoro 2016, avuga ko akunda umufasha we biri ku rwego rwo hejuru ari nayo mpamvu yatumye ashaka ko basezerana imbere y’amategeko nka kimwe mu bintu bituma babaho batuje.
Munezero Fiston kuri ubu utuye muri Kabeza mu mujyi wa Kigali, avuga ko mu myaka itandatu (6) amaranye na Munezero Farida yamubereye umufasha mwiza byaba mu bihe bigoye n’ibihe byari byiza ku muryango dore ko kuri ubu bamaze kubyarana umwana umwe banitegura kuzibaruka undi muri Nzeli uyu mwaka.
Agaruka ku kurangiza amasezerano ye muri Rayon Sports, Munezero yavuze ko ubu igisigaye ari uko yajya mu biro by’ubuyobozi bwa Rayon Sports agahabwa urwandiko rumusezerera mu ikipe (Release Letter) akaba yagana muri Police FC.
“Hasigaye ko nsaba 'Release Letter' yanjye. Kujya muri Police FC bisa naho byarangiye ariko muri kiriya cyumweru birarangira noneho ni ukuri guhamye”. Munezero.
Munezero Farida umugore wa Munezero Fiston arahira imbere y'amategeko
Munezero Fiston arahira imbere y'amategeko ko azabana na Munezero Farida akaramata
Munzero Fiston na Munezero Farida bari bamaranye imyaka itandatu babana mu buryo butemewe n'amategeko
Munezero Farida umugore wa Munezero Fiston
TANGA IGITECYEREZO