RFL
Kigali

Uko Mugiraneza Jean Baptiste yakiriye umukino yahuyemo na Everton yo mu Bwongereza

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/07/2017 17:37
0


Mugiraneza Jean Baptiste umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Gormahia FC n’Amavubi ni umwe mu bakinnyi babiri bavuka ku butaka bw’u Rwanda bagize amahirwe yo gukandagira mu kibuga ubwo iyi kipe yakinaga na Everton iba mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza. Mugiraneza avuga ko uyu mukino wari umwanya mwiza unakomeye ku bakinnyi kugira ngo bigaragaze.



Kuri uyu wa Kane tariki 13 Nyakanga 2017 nibwo Everton yatsinze Gormahia FC ibitego 2-1 mu mukino wa gishuti wakinirwaga muri Tanzania. Igitego cya Gormahia FC cyatsinzwe na Tuyisenge Jacques ku munota wa 37’, igitego cyaje kigombora icyo Wayne Rooney yatsinze ku munota wa 35’.

Nyuma y’umukino Mugiraneza yaganiriye na INYARWANDA avuga ko nk’umuntu mukuru nta bwoba cyangwa igihunga yigeze agira mu kujya guhura na Everton kuko ngo wari umwanya mwiza wo kwipima n’ikipe ikomeye.

“Twebwe birumvikana ni umwanya umuntu aba abonye wo kwiyerekana. Ikintu cya mbere umuntu aba agomba kwigirira icyizere. Umwanya uhawe ukagerageza kuwukoresha neza”. Mugiraneza Jean Baptiste.

Amakuru yavaga muri Tanzania ubwo Everton yari imaze kuhagera yavugaga ko kuva ku mufana  kugeza ku muyobozi wa Gormahia FC bose bifuza umwenda wa Wayne Rooney. Mugiraneza yavuze ko nyuma y’umukino abantu bose bawushakaga ariko we atigeze abijyamo kuko yabonaga ari akavuyo kandi ko nta muntu yawuhaye.

“Kabisa benshi bawushakaga ariko byarangiye bose awubimye. Nta n’umwe yawuhaye. Wapi njye sinigeze njya kuwaka kuko byari akavuyo”. Mugiraneza

Mugiraneza wagiye mu kibuga ku munota wa 63’ w’umukino asimbuye Nizigiyimana Kalim Mackenzie yanakomoje ku mpamvu mu mikino aheruka gukina muri Gormahia FC yakinaga asa n’uwuca ku ruhande rw’iburyo ahitwa kuri karindwi (Right Wing) mu gihe umwanya we ari hagati mu kibuga. Yagize ati:

Nageze hano nitwara neza, Nyuma batangira kunkinisha kuri 7 mpita mfata icyemezo cyo kwanga kuhakina mbabwira yuko atariwo mwanya wanjye.Byaje guteza umwuka mubi hagati yanjye n’umutoza wari wungirije bituma atankinisha imikino imwe n’imwe. Ariko twabonye umutoza mushya Nizeye ko ngomba gusubira ku mwanya wanjye nk’uko byagenze dukina na Everton n’indi mikino izakurikira.

Uretse Mugiraneza Jean Baptiste wari muri iki kibuga, Jacques Tuyisenge wageze muri iyi kipe avuye muri Police FC yabanje mu kibuga ndetse ku munota wa 37’ abatsindira igitego.

Aba bariyongeraho Nizigizigiyimana Kalim bita Mackenzie, umurundi wakiniye ikipe ya Rayon Sports ndetse na rutahizamu Kagere Meddie waciye mu makipe atandukanye arimo; Mukura Victory Sport, Police FC, Kiyovu Sport, Atraco, Rayion Sports, KF Tirana na Zarzis.   

Tuyisenge Jacques yishimira igitego yatsinze ku munota wa 37'

Tuyisenge Jacques yishimira igitego yatsinze ku munota wa 37'                   

Wayne Rooney celebrates scoring Everton's opening goal against Kenyan side Gor Mohia on Thursday

Wayne Rooney yishimira igitego yitsindiye ku giti cye ku munota wa 35'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND