RFL
Kigali

Bimwe mu byerekeye DJ Khaled wubatse izina rikomeye mu muziki kandi asa nk’aho ntacyo akora

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:14/07/2017 18:20
1


Hari indirimbo nyinshi wumva zitangira zisakuza izina ‘DJ Khaled’ ndetse agafatwa nk’umwe mu bantu b’ingenzi muri izo ndirimbo ariko ugategereza ko aririmba ugaheba! Uretse ibyo kandi, DJ Khaled ni umwe mu bagira udushya twinshi akanafatwa nk’umwe mu bantu bari muri muzika bashimisha abafana.



Nta gushidikanya ko DJ Khaled ibyo akora abizi kandi ari akazi ke kanamutunze ariko n’ubwo yitwa DJ, biragoye kuba wamubona ahantu ari gukora ako kazi k’ubu DJ nk’uko abandi ba DJ bakomeye biba bimeze, nka ba David Guetta, The Chainsmokers n’abandi batandukanye.

Image result for dj khaled i'm the one

DJ Khaled indirimbo afite igezweho ni 'I'm the One' afatanije na Justin Bieber, Lil Wayne, Chance The Rapper na Quavo

DJ Khaled wakunda indirimbo ze kubera uburyo azi no gutekereza ku mashusho meza kandi yuzuyemo udushya tunasetsa abantu. Ibi kandi abazi DJ Khaled bavuga ko ari nako ameze mu buzima bwe busanzwe, yoroshye ubuzima kandi agakunda ibintu bishya. Kuri ubu bwo afite umwana ufite amezi 8 ariko yamaze kumugira ikirangirire, agaragaza urukundo rukomeye kuri uyu mwana we yise Ahsad Khaled ku buryo abantu batandukanye ku isi bishimira uburyo akunda uyu mwana w’umuhungu.

Image result for dj khaled son

DJ Khaled n'umuhungu we akunda bihebuje Ahsad Khaled

N’ubwo abantu benshi badasobanukirwa icyo DJ Khaled yaba akora mu by’ukuri, umurimo we ahanini ni ugutekereza ku mushinga w’indirimbo hanyuma agahuza abahanzi bakunzwe kandi abona bashobora gukora indirimbo nziza hanyuma bagatunganya indirimbo, bakareba n’umu producer ubishoboye ubundi akazi kagakorwa. Ureste ibyo kandi, DJ Khaled ni n’umuyobozi wa ‘We The Best Music Group’ ikora nyinshi muri izi ndirimbo zimwitirirwa. Akunze no kuba afite uruhare mu mushinga myinshi y’umuziki, anabarirwa mu bahanzi basinye muri Cash Money.

Ibyerekeye ubuzima busanzwe bwa DJ Khaled

DJ Khaled ubundi amazina ye ni Khaled Mohamed Khaled, afite imyaka 41, yavukiye ahitwa New Orleans, Louisiana muri leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni umwarabu ukomoka ku babyeyi baje muri Amerika ari abimukira baturutse muri Palestine. DJ Khaled avuga ko akunda gusenga cyane ndetse ari umusilamu ubikomeyemo n’ubwo iby’idini atabifata nk’ibintu bikomeye cyane, ngo ikimushishikaza cyane ni Quran.

Mbere yabanje kwiyita ‘Arab attack’ ariko iri zina aza kurihindura nyuma y’uko habaye igitero cy’iterabwoba cy’umutwe wa Al- Qaeda muri Amerika muri 2001 kuko yumvaga iri zina ryakomeretsa ibihumbi by’abagizweho ingaruka n’iki gitero. Ababyeyi ba DJ Khaled ngo nabo bakundaga umuziki, bakunda kumva umuziki w’abarabu.

Image result for dj khaled son

Ahsad asa cyane na se DJ Khaled

DJ Khaled n'umukunzi we Nicole Tuck

DJ Khaled akundana na Nicole Tuck ari na we baherutse kubyarana Ahsad Tuck Khaled. Uyu mwana yamaze kuba ikirangirire kubera uburyo DJ Khaled aba yagaragaje ko amukunda cyane, alubumu aherutse gusohora ikaba iya 10 yise “Grateful” yo yanavuze ko Ahsad yari Executive Producer wayo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • claude irakoze5 years ago
    I m Claude of burundian country.Dj Khaled Love somach.





Inyarwanda BACKGROUND