RFL
Kigali

Senderi na Tuyisenge bahuriye mu ndirimbo bavuga ibyiza Perezida Kagame yakoreye u Rwanda-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/07/2017 17:48
0


Muri iyi minsi abanyarwanda muri rusange binjiye mu gikorwa cy’amatora aho bari gushaka umuyobozi ugiye kuyobora u Rwanda mu myaka 7 iri imbere, abahanzi ndetse n'abandi bantu banyuranye bambariye kugaragaza ko bashyigikiye Perezida Kagame muri aya matora.



UMVA HANO INDIRIMBO 'NZABIVUGA' YA SENDERI NA TUYISENGE

Mu kugaragaza ko bashyigikiye Perezida Kagame, abahanzi n'abandi bamushyigikiye bakomeje kugaragaza ko bashingira cyane kubyo uyu muyobozi amaze kugeza ku Rwanda ndetse no ku banyarwanda muri rusange, bagahamya ko kumutora ari ukongerera amahirwe abanyarwanda yo gukomeza kwihuta mu iterambere.

Mu kiganiro Senderi aherutse guha Inyarwanda.com agaragaza iterambere rye n'aho amaze kwigeza mu ruhando rwa muzika, byose we ahamya ko abigejejweho n’ubuyobozi bwiza bwahaye abanyarwanda amahoro n’umutekano bituma bakora bisanzuye bityo iterambere rikihuta.

UMVA HANO INDIRIMBO 'NZABIVUGA' YA SENDERI NA TUYISENGE

Senderi

Avuga ku byo amaze kwigezaho nk’umuhanzi yatangaje ko ari umwe mu bahanzi bambara neza, bafite imodoka bagendamo we atangaza ko byose abikura mu muziki. Senderi ati “Ndacyari hasi ariko sindatera imbere cyane ariko aho ngeze ni heza ni heza cyane.” Uyu muhanzi atangaza ko ibyo amaze kugeraho byose abikesha itangazamakuru kimwe n'abafana ba muzika nyarwanda.

Senderi yatangaje ko iyi ndirimbo bayikoze bagamije gutaka ibyiza u Rwanda ruyobowe na Perezida Kagame rwagezeho ndetse ko nta n'uwabisenya barebera ahubwo ko biteguye kubirinda batora Paul Kagame ndetse bagakangurira n'abanyarwanda gutora uwabibagejejeho agakomeza kuyobora abanyarwanda n'u Rwanda muri rusange.

REBA INDIRIMBO 'KOMEZA UTUYOBORE' SENDERI YARI AHERUTSE GUSHYIRA HANZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND