RFL
Kigali

UKO MBIBONA: Mu Rwanda hakenewe umukino ngaruka mwaka wa SUPER CUP

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/07/2017 18:12
0


Super Cup ni amagambo y’icyongereza azwi cyane mu isi y’umupira w’amaguru avuga igikombe kirusha ibindi agaciro harebwe ku bikombe biba bikinirwa imbere mu gihugu cyangwa Leta runaka. Umupira w’amaguru uko ugenda utera imbere ni nako hagenda haza amahame n’udushya isi yose iba igomba kubahiriza cyangwa kwigana hagamijwe ibyiza.



Mu Rwanda umupira w’amaguru si umuco wacu nk’uko uwo twasanga atubyinira Amaraba yabanza gusobanura aho yabyigiye ahubwo umupira w’amaguru ni umuco muhahano twakuye i mahanga iyo mu Bwongereza na za Brezil aho bawucongana umutuzo.

Nonese niba umunyarwanda yaraciye umugani avuga ko “Ukwiga ari ukwigana” kuki mu Rwanda hataba umukino wa “SUPER CUP”?

Umukino wa Super Cup mu busanzwe uhuza ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona n’ikipe iba yaratwaye igikombe cy’igihugu, uwo mukino uba umunsi umwe, ikipe itsinze igahabwa igikombe kiba gifite agaciro kari hejuru ugereranyije n’ibikombe biba byarakiniwe muri uwo mwaka.

Mu gihe byashyirwa muri gahunda uyu mwaka, ikipe ya Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampiyona yakabaye izakina na APR FC yatwaye igikombe cy’Amahoro muri uyu mwaka w’imikino 2016-2017.

Gusa iyo bibaye ngombwa ko ikipe imwe ibitwara byose, ntabwo uyu mukino usubikwa ahubwo bafata ikipe yabaye iya kabiri muri shampiyona igahura n’iyo yatwaye ibikombe byose bikinirwa mu gihugu.

Kuki tutigira ku baturanyi niba twemera ko hari intambwe bateye tutarageraho mu mupira w’amaguru?

Tutagiye kure: Kuri gahunda y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania (TFF) biteganyijwe ko shampiyona yabo y’umwaka w’imikino 2017-2018 izatangira kuwa 26 Kanama 2017. Gusa mbere yuko itangira bategereje umukino uzahuza Yanga Africans yatwaye igikombe cya shampiyona na Simba Sports Club yatwaye igikombe cy’igihugu.

Umukino wa Super Cup muri Tanzania uzakinwa kuwa Kabiri tariki 18 Nyakanga 2017 kugira ngo harebwe uzatwara igikombe kiruta ibindi muri Tanzania. Mu gihe mu Rwanda hajya hakinwa umukino wa Super Cup byazongera ibirori by’imikino y’ishiraniro (Derby) bisanzwe bibera mu Rwanda.

Niba Rayon Sports na APR FC biba biteganyijwe ko umukino wazo ugomba guhuruza imbaga, ntabwo byajya birangirira muri shampiyona n’igikombe cy’Amahoro kuko bajya bongera kwitega umukino uzabahuza kuko aribo bakunda kugabana ibikombe bikinirwa imbere mu gihugu. Ibi kandi byajya bituma abafana baguma mu mwuka wo kureba umupira w’amaguru kuko umukino wa Super Cup ukinwa habura igihe gito ngo shampiyona itangire.

APR FC yatwaye igikombe cy'Amahoro yakabaye izacakirana na Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampiyona

APR FC yatwaye igikombe cy'Amahoro yakabaye izacakirana na Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampiyona

Rayon Sports yakabaye yaramanitse igikombe inakubita agatima kuri Super Cup

Rayon Sports yakabaye yaramanitse igikombe inakubita agatima kuri Super Cup 

Igikombe cya shampiyona

Igikombe cya shampiyona

Igikombe cy'Amahoro 2017

Igikombe cy'Amahoro 2017






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND