RFL
Kigali

Danny Vumbi yashyize hanze indirimbo nshya isaba abanyarwanda guha ijwi Paul Kagame- YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/07/2017 11:07
1


Danny Vumbi yamamaye cyane mu itsinda rya The Brothers, nyuma yuko iri tsinda risenyutse uyu muhanzi yakomeje gukora wenyine amenyekana mu ndirimbo zinyuranye, kuri ubu uyu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya aho yumvikana asaba abanyarwanda guha ijwi Paul Kagame.



UMVA HANO 'RIMUHE' INDIRIMBO NSHYA YA DANNY VUMBI

Muri iyi ndirimbo Danny Vumbi yumvikana agira ati”Turangamiye iterambere kandi twegamiye ibikorwa, Gutora Paul Kagame ni ugutera intambwe idasanzwe, rimuhe ijwi ryawe ni iry'agaciro.” Muri iyi ndirimbo Danny Vumbi agaruka byimbitse ku bikorwa Perezida Kagame yakoze kuva yatangira kuyobora u Rwanda birimo guha abanyarwanda inka, ubwisungane mu kwivuza, uburezi kuri bose, gahunda y'ubudehe, guca nyakatsi n'ibindi bitandukanye.

Danny VumbiDanny Vumbi mu ndirimbo ye nshya 'RIMUHE'

Ubu ni nabwo butumwa Danny Vumbi yumva ngo yaha buri munyarwanda wese wujuje imyaka yo gutora, aho asaba abanyarwanda bose bifuza iterambere rirambye guha ijwi ryabo Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame. Danny Vumbi yiyongereye ku bandi bahanzi banyuranye bakomeje kugaragaza ko bashyigikiye Perezida Paul Kagame mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu ntangiriro za Kanama 2017. 

Danny Vumbi ashyize hanze iyi ndirimbo mu gihe abakandida bemerewe guhatanira umwanya w'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda bagiye gutangira kwiyamamaza bitegura amatora nyirizina ateganyijwe tariki 4 Kanama 2017.

UMVA HANO 'RIMUHE' INDIRIMBO NSHYA YA DANNY VUMBI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • umusomyi6 years ago
    vumbi ndakwemera umusaza ararikwiye buri wese arimuhe





Inyarwanda BACKGROUND