RFL
Kigali

BIRAVUGWA: Police FC izakira Singida United mu mukino wa gishuti

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/07/2017 8:05
0


Police FC ikipe iri mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda mu myaka 12 imaze ivutse kuri ubu amakuru agera ku INYARWANDA aravuga ko iri kwitegura gucakirana na Singida United mu mukino wa gishuti uteganyijwe kuwa 22 Nyakanga 2017 kuri sitade ya Kigali saa cyenda n’igice (15h30’).



Singida United ikipe izamutse mu cyiciro cya mbere cya shampiyona ya Tanzania, biteganyijwe ko izagera mu Rwanda kuwa 20 Nyakanga 2017 inazanye Usengimana Danny yaguze muri Police FC cyo kimwe na Rusheshangoga Michel bakuye muri APR FC.

Kuba Police FC iri kwitegura kwakira uyu mukino, biteganyijwe ko abakinnyi bari mu biruhuko batumweho ko bagomba gutangira imyitozo y’umwihariko mbere yuko bagomba gutangira imyitozo ikakaye kuri iki cyumweru tariki 16 Nyakanga 2017.

Rusheshangoga Michel (ubanza ibumoso) na Danny Usengimana (Ubanza Iburyo)

Rusheshangoga Michel (ubanza ibumoso) na Danny Usengimana (Ubanza Iburyo) berekanwe muri Singida United bagomba kugaruka i Kigali gukina na Police FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND