Kuva mu myaka yatambutse Senderi na Kitoko bamye bahanganye mu njyana ya Afrobeat, nyuma Kitoko yaje kuva mu Rwanda, kuri ubu harabura amasaha mbarwa ngo agere i Kigali. Mu guha ikaze Senderi yamugeneye ubutumwa bwuzuyemo ubwishongozi.
Mu butumwa Senderi yanditse anyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati “Uraho muvandimwe kandi muhanzi mugenzi wanjye, karibuni kabisa Kigali Rwanda ndacyanabitse cya gikombe cya Afrobeat kimwe wigeze gutwaraho ubu nkimaranye imyaka itatu nubu kandi imihigo irakomeje karibu turagukumbuye sana.”
Ngubu ubutumwa Senderi yageneye Kitoko
Ubu butumwa Senderi yabugeneye Kitoko mu gihe uyu muhanzi yari amaze kwemeza ko agiye kuza mu Rwanda aho agomba kumara iminsi 20 muri gahunda y’amatora nyuma akazahita asubira mu Bwongereza aho amaze imyaka ine. Aya magambo ya Senderi hitezwe icyo Kitoko ayavugaho mu gihe araba amaze kugera mu Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO