RFL
Kigali

Senderi yageneye Kitoko ubutumwa bwuzuyemo ubwishongozi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/07/2017 19:26
4


Kuva mu myaka yatambutse Senderi na Kitoko bamye bahanganye mu njyana ya Afrobeat, nyuma Kitoko yaje kuva mu Rwanda, kuri ubu harabura amasaha mbarwa ngo agere i Kigali. Mu guha ikaze Senderi yamugeneye ubutumwa bwuzuyemo ubwishongozi.



Mu butumwa Senderi yanditse anyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati “Uraho muvandimwe kandi muhanzi mugenzi wanjye, karibuni kabisa Kigali Rwanda ndacyanabitse cya gikombe cya Afrobeat kimwe wigeze gutwaraho ubu nkimaranye imyaka itatu nubu kandi imihigo irakomeje karibu turagukumbuye sana.”

kitoko

Ngubu ubutumwa Senderi yageneye Kitoko

Ubu butumwa Senderi yabugeneye Kitoko mu gihe uyu muhanzi yari amaze kwemeza ko agiye kuza mu Rwanda aho agomba kumara iminsi 20 muri gahunda y’amatora nyuma akazahita asubira mu Bwongereza aho amaze imyaka ine. Aya magambo ya Senderi hitezwe icyo Kitoko ayavugaho mu gihe araba amaze kugera mu Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Safi6 years ago
    Ark Senderi we agora mumatiku? Cg abangirango y'umvikane mwitangazamakuru?ngaho aherutse kwiyongoza Kamich na Mico thebest nne nyunvira anjyez kuri Kitoko? Knd Bose bamurenzeho 100% njyew nyoberwa nibyo aririmba kbx cyakoza icyazi nukuririmba indirimbo zoguhumuriza Abacitse kwicumu gsa Senderi ibintu bijyane gacye nugashake kuzamukira kubantu mutar kuri le vel imwe......
  • Ernestto6 years ago
    senderi we gabanya amagambo urarushwa
  • Mbabazi6 years ago
    Ariko uwomusanza yabayate? Ubundi kontacyo a ashoboye, nukuvugira hamwe nkikimuga
  • teta6 years ago
    arik sender weeee!!!!!!!! ibyawe bimaze kundenga urandorea ngo urishyira hejuru ugakabya. gabanya fata fer ahugeze





Inyarwanda BACKGROUND