RFL
Kigali

Bishop Sibomana yambikanye impeta n’umukunzi we mu birori byabereye muri Uganda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/07/2017 16:05
0


Bishop Sibomana Samuel uyobora itorero Shekinah Glory church yambikanye impeta n’umukunzi we Alice Nsekonziza mu birori byabereye mu mujyi wa Mbarara mu gihugu cya Uganda kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Nyakanga 2017.



Mu mwaka wa 2015 ni bwo Bishop Sibomana Samuel yatangije itorero Shekinah Glory church rifite icyicaro gikuru muri Uganda, gusa mbere y’aho akaba yari azwi nk’umuhanuzi dore ko ngo iyo mpano yayihawe mu 2000. Mu mpera za 2016 ni bwo Sibomana Samuel yimitswe aba Musenyeri asukwako amavuta na Bishop Rubanda Jacques uyobora itorero New Jerusalem church.

Bishop Samuel Sibomana ni umwana wa kabiri mu muryango w’abana 9 akaba yarize amashuri yisumbuye muri Rusumo High School, aho yakomereje amashuri ya Kaminuza mu gihugu cy'u Buhinde muri Anamalai Universtity ahakura impanyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye no guteza imbere abaturage. Nyuma yaho yaje gukomereza muri iyo kaminuza icyicaro cya gatatu (Masters).

Amwe mu mafoto y'uko byari bimeze muri ubu bukwe bwa Bishop Sibomana Samuel

Bishop Sibomana Samuel

Bishop Sibomana nyuma yo kwambikana impeta n'umukunzi we

Bishop Sibomana SamuelBishop Sibomana Samuel

Bishop Sibomana ibyishimo byari byose

Bishop Sibomana Samuel

Bishop Sibomana Samuel

Ubwo Bishop Sibomana Samuel n'umukunzi we bari bavuye kwarura amafunguro







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND