RFL
Kigali

BASKETBALL U-16: Mbere y'uko ikipe y’igihugu ijya mu birwa bya Maurice yahawe ibendera na Lt.Col Patrice Rugambwa

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/07/2017 20:39
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Nyakanga 2017 ni bwo ingimbi zigize ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball, abakinnyi batarenge imyaka 16 bahuye na Lt.Col Patrice Rugambwa umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) abaha ibendera ry’igihugu.



Ni igikorwa cyabereye mu kigo cya Green Hills Academy kiri i Nyarutarama dore ko abana bose basazwe biga mu mashuli yisumbuye bwari uburyo bwiza bwo kubahera ibendera ry'igihugu mu kigo cy’amashuli kuko ari naho bakoreraga umwiherero urarayo (Residential Camp).

Mu guhabwa ibendera ry'igihugu aba bana babwiwe ko aho bagiye bagiye bahagarariye u Rwanda bityo ko bagomba kwitwara neza haba mu kibuga no hanze yacyo. Iyi kipe igiye mu birwa bya Maurice biherereye mu Nyanja ya Atlantique iri mu Burengerazuba bwa Afurika aho bagiye kwitabira imikino Nyafurika y’ingimbi zitarengeje imyaka 16. Imikino izakinwa kuva kuwa 13-22 Nyakanga 2017.

U Rwanda rwabonye iyi tike mu mikino y’Akarere ka Gatanu (zone 5) iheruka kubera i Mombasa muri Kenya aho bakuye umudali wa Zahabu n’igikombe nyuma yo gusoza ari aba mbere bahize Misiri.

Lt.Col Patrice Rugambwa umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC aganiriza ikipe

Lt.Col Patrice Rugambwa umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC aganiriza ikipe

Abatoza n'abakinnyi bishimiye impanuro bahawe

Abatoza n'abakinnyi bishimiye impanuro bahawe

Abakinnyi b'ikipe y'igihugu igomba guhaguruka i Kanombe saa yine z'ijoro (22h00') ku masaha ya Kigali

Abakinnyi b'ikipe y'igihugu igomba guhaguruka i Kanombe saa yine z'ijoro (22h00') ku masaha ya Kigali

Mugwiza Desire (Ubanza iburyo) uyobora FERWABA nawe yari ahari

Mugwiza Desire (Ubanza iburyo) uyobora FERWABA nawe yari ahari 

Lt.Col Patrice Rugambwa umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC  mbere yo guha ikipe ibendera

Lt.Col Patrice Rugambwa umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC  mbere yo guha ikipe ibendera

Ngoga Elias Ernest kapiteni w'ikipe ahabwa ibendera ry'u Rwanda

Ngoga Elias Ernest kapiteni w'ikipe ahabwa ibendera ry'u Rwanda

Ikipe ihabwa ibendera

Ikipe ihabwa ibendera

Urutonde rw'abakinnyi, abatoza n'abandi bagomba guherekeza ikipe

Urutonde rw'abakinnyi, abatoza n'abandi bagomba guherekeza ikipe  mu birwa bya Maurice

AMAFOTO: FERWABA-RWANDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND