RFL
Kigali

Rayon Sports yaguze Mugisha Gilbert inongera amasezerano ya Ndayishimiye Eric Bakame

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/07/2017 20:06
1


Mu nkundura y’igura n’igurisha iri ku isoko ry’abakinnyi ni ho Rayon Sports yaciye igura Mugisha Gilbert wari rutahizamu wa Pepinieres FC inabifatanya no kongera amasezerano ya Ndayishimiye Eric bita Bakame usanzwe ari kapiteni akaba n’umunyezamu w’iyi kipe yambara ubururu n’umweru.



Ndayishimye Eric Bakame wari umaze imyaka ibiri muri iyi kipe (2015-2017), azakomeza kuyikinira kugeza mu 2019 ari umunyezamu wayo wa mbere anagumane igitambaro cya kapiteni.

Mugisha Gilbert wari usanzwe ari rutahizamu wa Pepinieres FC yarangije iri ku mwanya wa nyuma muri shampiyona, yageze muri Rayon Sports asinyamo amasezerano y’imyaka ibiri azamara akinira iyi kipe yatwaye igikombe cya shampiyona ikaba izanakina imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Nk’uko Gakwaya Olivier yabitangaje abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga akunda gucishaho amakuru, uyu mugabo yanavuze ko Rayon Sports yasinyishije Niyigena Jules Moise amasezerano y’imyaka ibiri (2) nawe azamara akinira Rayon Sports.

Ubutumwa bwa Gakwaya Olivier umunyamabanga akaba n'umuvugizi wa Rayon Sports

Ubutumwa bwa Gakwaya Olivier umunyamabanga akaba n'umuvugizi wa Rayon Sports

Aba bakinnyi bashya muri Rayon Sports baraza biyongera kuri Rutanga Eric wavuye muri APR FC na Habimana Yussuf Nani bakuye muri Mukura Victory Sports.

Mugisha Gilbert yageze muri Rayon Sports asinyamo amasezerano y'imyaka ibiri (2)

Mugisha Gilbert yageze muri Rayon Sports asinyamo amasezerano y'imyaka ibiri (2)

Ndayishimiye Eric Bakame yongereye amasezerano y'imyaka ibiri muri Rayon Sports

Ndayishimiye Eric Bakame yongereye amasezerano y'imyaka ibiri muri Rayon Sports

Ndayishimiye Eric Bakame azakomeza kuba kapiteni wa Rayon Sports

Ndayishimiye Eric Bakame azakomeza kuba kapiteni wa Rayon Sports






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rayon6 years ago
    Uyu mwan namwifuzaga ko Rayon yamugura uyu azaba Savio muzaba mureba undi nifuza ni Mbogo wa Espoir





Inyarwanda BACKGROUND