RFL
Kigali

Tanzania: Danny Usengimana na Rusheshangoga beretswe abafana ba Singida United-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/07/2017 18:28
6


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Nyakanga 2017 ni bwo ubuyobozi bw’ikipe ya Singida United izamutse mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya Tanzania, yerekanye rutahizamu Danny Usengimana na myugariro Rusheshangoga Michel abanyarwanda babiri bagaragara mu bakinnyi bashya iyi kipe yaguze muri gahunda yayo yo kwiyubaka.



Danny Usengimana yaguzwe ibihumbi ijana by’amadolari ya Amerika (100.000 US$). Uyu musore yavuye muri Police FC yatsindiye ibitego 19 muri shampiyona isojwe ya 2016-2017 nyuma yuko yari yayitsindiye ibitego 16 mu mwaka w’imikino 2015-2016.

Rusheshangoga Michel wari umaze imyaka itanu muri APR FC, yaguzwe akayabo k'ibihumbi 42 by’amadolari ya Amerika (42.000 US$) nyuma yo kwitwara neza muri APR FC no mu mikino yakinnye mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.

Rusheshangoga Michel (ubanza ibumoso) na Danny Usengimana (Ubanza Iburyo)

Rusheshangoga Michel (ubanza ibumoso) na Danny Usengimana (Ubanza Iburyo) berekanwe muri Singida United

Danny Usengimana azakomeza kwambara nimero 10

Danny Usengimana azakomeza kwambara nimero 10

Rusheshangoga Michel azagumana nimero 22

Rusheshangoga Michel azagumana nimero 22






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Peter6 years ago
    mwibeshye cyane $42 million yaba ari deals done imeze nkiya Ozil muri Arsenal mwongere mukosore
  • Dsp6 years ago
    42M, $, murambeshye
  • Dsp6 years ago
    Million 42???!! Are you serious?
  • roger6 years ago
    42 millions $ come on guys?!
  • Eric 6 years ago
    Rusheshangoga bamuguze 42 millions zamadoliri cyangwa namanyarwanda ?
  • cyamaramba6 years ago
    ariko mwagiye musoma Neza, rusheshangoga umwantsi w' inkuru yanditse ko TaguZwe ibihumbi 42$. mugabanye itabi na bierre. hihihihihiii!





Inyarwanda BACKGROUND