RFL
Kigali

Alpha Rwirangira ufata Perezida Kagame nk’impano y’abanyarwanda yamuhimbiye indirimbo–YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/07/2017 14:48
2


Umuhanzi Alpha Rwirangira yamaze gushyira hanze indirimbo yahimbiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame. Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com uyu muhanzi yatangaje ko kubwe asanga Perezida Kagame ari impano y’abanyarwanda.



Muri iyi ndirimbo yise ‘Cadeau’ Alpha Rwirangira yumvikana avuga ko ubusanzwe impano ari ikintu abantu babungabunga ndetse bakayisigasira ari nayo mpamvu abanyarwanda bakagombye gusigasira impano yabo Nyakubahwa Paul Kagame. Uyu muhanzi kimwe n'andi magambo menshi avuga ibigwi Perezida Kagame, yaririmbye asaba abanyarwanda gukomeza gushyigikira Perezida Paul Kagame.

Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com Alpha Rwirangira wibera muri Amerika yatangaje ko akunda cyane Perezida Kagame ndetse yishimira ibikorwa bye byiza cyane ati”Njye ndamukunda kandi mushimira ibikorwa bye byiza cyane nk’umwe mu banyarwanda yafashije navuga ko Imana yaduhaye impano kandi ikomeze kumuha imigisha cyane.”

UMVA HANO 'CADEAU' INDIRIMBO NSHYA YA ALPHA RWIRANGIRA

alpha

Alpha Rwirangira

Agaruka kuri iyi ndirimbo Alpha yemereye Inyarwanda.com ko koko ari indirimbo yanditse ashaka gushimira no gutaka ibyiza Perezida Kagame ahora akorera abanyarwanda,yongeraho ko ari indirimbo amaze amezi atatu yandika afatanyije n’umwanditsi uba mu Rwanda witwa Sosthen.

UMVA HANO 'CADEAU' INDIRIMBO NSHYA YA ALPHA RWIRANGIRA

Alpha Rwirangira wababajwe bikomeye no kuba bitazamukundira ngo aze gutorera mu Rwanda no gutanga umusanzu we mu gushyigikira Perezida Kagame mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama 2017, gusa nanone yavuze ko umusanzu we atazahwema kuwutanga nkuko yabitangiye.

Asoza ikiganiro yagiranye na Inyarwanda.com Alpha Rwirangira yagiriye inama urubyiruko yo gukomeza gukunda Imana no kuyishyira imbere ya byose bagaharanira kwiga no kumenya icyabateza imbere bigateza imbere igihugu cyababyaye.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO 'CADEAU' YA ALPHA RWIRANGIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • prince6 years ago
    nibyo muzehe wacu turamutora uko byagenda kose niyimanda niye naho ubundi muzehe yatsinze cyeraaaaaaaaaaaaaaaaaaa .
  • Azamou6 years ago
    UKURI 100%





Inyarwanda BACKGROUND