RFL
Kigali

UKO MBIBONA: Hakwiriye kubaho amashuri yigisha akazi ko mu rugo n’indangagaciro zijyanye nako

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:11/07/2017 16:22
1


U Rwanda ni igihugu kiri mu nzira y’amajyambere kandi uko bwije n’uko bucyeye hari ibirushaho kunononsorwa kugira ngo rukomeze gutera imbere mu nzego zose. Kuri ubu, urubyiruko rushishikarizwa kwiga imyuga itandukanye irufasha kwiteza imbere.



Mu kwitegereza ibibera hirya no hino, naje gusanga abakozi bo mu rugo ari bamwe mu bantu b’ingenzi bakenerwa mu buzima bwa buri munsi ndetse abantu bahangayikishwa no kubona umukozi uzi inshingano kandi ushoboye kwita ku rugo igihe ba nyirarwo badahari. Ibi rero akenshi bikunze kuba ingorabahizi dore ko usanga benshi mu bakozi bo mu rugo baba ari urubyiruko rwabuze amahirwe yo gukomeza amashuri cyangwa nta miryango rufite kandi rwakuriye mu buzima bugiye butandukanye.

Gukora mu rugo ni akazi nk’akandi, hakwiriye amashuri abyigisha

Nk’uko indi myuga yose igira amashuri yigisha uko ikorwa, hagakwiye kubaho amashuri yigisha imirimo yose ikorwa mu rugo, bityo n’umukozi wo mu rugo akabasha kugira agaciro, muri ayo mashuri bakwigishwa uburenganzira bwabo ndetse bakamenya ikinyabupfura n’izindi ndangagaciro zibafasha gukora kinyamwuga mu miryango babonyemo akazi.

Abakozi bo mu rugo hari igihe bahemukira ba nyiri ukubaha akazi, uyu mukozi yazengurukijwe ku mbuga nkoranyambaga ahohotera umwana

Abakozi bo mu rugo baba bafite mu biganza byabo ubuzima bw’abo bakorera ndetse byagiye byumvikana kenshi abakozi bo mu rugo bagiye bahemukira ababahaye akazi, ndetse n’ubu ababyeyi benshi bahangayikishwa by’umwihariko n’uburyo abakozi bo mu rugo bafata abana babo igihe bagiye mu kazi. Ibi bibazo byose mbona bishingiye ku kuba nta murongo ngenderwaho ugenga abakozi bose bo mu rugo, kuba habaho amashuri yabo bishobora gufasha nibura kongera ireme ry’ibyo bakora n’uko bitwara.

Kwiga kw’abakozi bo mu rugo byahindura imyumvire y’abakoresha ba ntamunoza

Hari abantu benshi bibwira ko umukozi wo mu rugo ari nk’igikoresho uba waraguze ngo kigukorere ibyo ukeneye byose kabone n’ubwo hazamo akarengane n’ipyinagazwa. Buri rugo rugira uko rubaho ari na byo bituma abantu bamwe na bamwe bagira uko bafata abakozi babo bo mu rugo, bakabahohoteracyangwa bakabakorera ibindi bintu bitandukanye bidashimishije. Kuba abakozi bo mu rugo bagira ishuri bigamimo, byatuma bazajya banahembwa bihwanye n’akazi baba bakoze, ni mu gihe ubu umuntu azana umwana akuye mu cyaro, kuko avuye mu muryango w’abakene atari yakora ku noti ya 5000 Frw akumva nibayamuhemba azaba ari ayo, nyamara ntaho uwo mushakara uhuriye n’akazi aba yakoze.

Habayeho amashuri yigisha abakozi bo mu rugo, byakoroshya uburyo bajyanwa no mu itorero ry’igihugu kwigishwa indangagaciro na kirazira zibafasha kwiyumvamo ishema ry’igihugu n’agaciro bakwiye. Aya mashuri kandi yakoroshya ibarura ry’abakozi bo mu rugo ndetse no gukora amahuriro abahuza bashobora gushakiramo ubuvugizi. Iki ni igitekerezo cyanjye bwite, namwe basomyi bacu mushobora kudusangiza uko mubyumva.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • c6 years ago
    Good





Inyarwanda BACKGROUND