RFL
Kigali

MU MAFOTO: AS Kigali yanyagiye Bugesera FC muri shampiyona y’abagore

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/07/2017 12:08
0

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Nyakanga 2017 ni bwo ikipe ya AS Kigali yakiraga Bugesera FC ikayitsinda ibitego 4-0 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa gatanu waberaga kuri sitade ya Kigali iri I Nyamirambo.

Nk’ibisanzwe mu mupira w’abali n’abategarugoli, biba inkuru n’ikibazo gikomeye kumva ngo AS Kigali yatsinzwe cyangwa yanganyije kuko bibaho inshuro zitakwibagirana mu bakunzi b’umupira w’amaguru. Ku munota wa munani (8’) gusa, Umwizerwa Angelique  yari yamaze guterekamo igitego cya mbere akoresheje umutwe ku mupira wari uturutse muri koruneri utewe na Didja Umwariwase ukina aca hagati ugana ku ruhande rw’iburyo.

Kayitesi Alodie umwe mu bakinnyi bafite impano AS Kigali ifite muri iyi minsi yaje kugira ikibazo cyatumye adakomeza umukino kuko yakinnye igice cya mbere gusa. Kayitesi ni myugariro ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo. Igitego cya kabiri cy’abanyamujyi cyabonetse ku munota wa 23’ w’umukino gitsinzwe na Mukamana Clementine. Nyuma y’iminota icyenda (32’) , Iradukunda Ujeneza Kanyamihigo Callixte usanzwe afite ibitego byinshi muri iyi kipe (13) yababoneye igitego yari yahize kuva mu minota ya mbere.

Mu mikino itandatu AS Kigali imaze gukina, rutahizamu Iradukunda Ujeneza Kanyamihigo Callixte niwe ufite ibitego byinshi kuko igitego yatsinze Bugesera FFC cyatumye agwiza ibitego 13 amaze gutsindira iyi kipe iri ku mwanya wa mbere n’amanota 18. Kalimba Alice kapiteni w’iyi kipe  ni we watsinze igitego cya kane ku munota wa 50’ w’umukino ubwo bari bavuye kuruhuka.

Mu gusimbuza, Mbarushimana Shabani umutoza wa AS Kigali yakuyemo Mukamwiza Marthe wagize akabazo k’imvune amusimbuza Uwimana Nathalie. Kayitesi Alodie yasimbuwe na Mukeshimana Jeannette mbere yuko igice cya kabiri kinikiza. Ku ruhande rwa Bugesera FC itozwa na Mukasine Aissa, batangiye igice cya kabiri bakuramo Muhawenimana Hadidja asimburwa na Mukankundiye Betty.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

AS Kigali: Nyirabashyitsi Judith (GK), Umwizerwa Angelique, Uwamahoro Marie Claire, Mukamana Claudine, Kayitesi Alodie, Kalimba Alice (C), Nyiramwiza Marthe, Umwariwase Didja, Ntagisanimana Sauda, Iradukunda Ujeneza Kanyamihigo Callixte na Imanizabayo Florence.

Bugesera FC: Nyirabatoni Diane (GK), Musabyemariya Christine, Nyiramanzi Sarah, Nishimwe Francoise, Nyirabizeyimana Immacule, Jeannette Ukwinkunda, Muhawenimana Hadidja, Uwiduhaye Jeanne, Dukuzumuremyi Yvonne, Nyiramana Eugenie na Umuhoza Liliane.

Bugesera FC yishyushya kuri sitade ya Kigali

Bugesera FC yishyushya kuri sitade ya Kigali

 Abasifuzi b'umukino bishyushya

Abasifuzi b'umukino bishyushya

AS Kigali bishyushya

AS Kigali bishyushya

Iradukunda Ujeneza Kanyamihigo Callixte ufite ibitego byinshi (13) yishyushya

Kanyamihigo

Kanyamihigo

Iradukunda Ujeneza Kanyamihigo Callixte ufite ibitego byinshi (13) yishyushya

Mbarushimana Shaban umutoza w'ikipe ya AS Kigali

Mbarushimana Shaban umutoza w'ikipe ya AS Kigali

Komiseri w'umukino avugana n'abasifuzi

Komiseri w'umukino avugana n'abasifuzi

Komiseri ati" Yemwe mugire dutabgire amasaha aragiye"

Komiseri ati"Yemwe mugire dutangire amasaha aragiye"

Nyirabashyitsi Judith  umunyezamu wa AS Kigali yishyushya

Nyirabashyitsi Judith  umunyezamu wa AS Kigali yishyushya

Nyirabashyitsi Judith umunyezamu wa AS Kigali yishyushya

Mbarushimana Shaban umutoza w'ikipe ya AS Kigali aganira n'abakinnyi mbere gato yo gutangira umukino

Mbarushimana Shaban umutoza w'ikipe ya AS Kigali aganira n'abakinnyi mbere gato yo gutangira umukino

Bugesera FC barangije kwishyushya

Bugesera FC barangije kwishyushya

AS Kigali Women FC ikipe itsindwa gacye

AS Kigali Women FC ikipe itsindwa gacye 

Bugesera FC

Bugesera FC

Abakinnyi basuhuzanya

AS Kigali Women FC ikipe itsindwa gacye

Abakinnyi basuhuzanya

Abakapiteni bajya gutombola ibibuga

Abakapiteni bajya gutombola ibibuga

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

11 ba Bugesera FC babanje mu kibuga

11 ba Bugesera FC babanje mu kibuga

11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

Mbarushimana Shaban umutoza w'ikipe ya AS Kigali n'abamwungirije

Mbarushimana Shaban umutoza w'ikipe ya AS Kigali n'abamwungirije

 Abasimbura ba AS Kigali

Abasimbura ba AS Kigali

Ntagisanimana Saida (15) wa AS Kigali

Ntagisanimana Saida (15) wa AS Kigali 

Bugesera FC yagiye ihushwa ibiyego byabazwe

AS Kigali Women

Bugesera FC yagiye ihusha ibitego byabazwe

Nyiramanzi Sarah (14) wa Bugesera FC azamukana umupira

Nyiramanzi Sarah (14) wa Bugesera FC azamukana umupira

Umwariwase mbere yo gutera koruneri

Umwariwase mbere yo gutera koruneri

Umwizerwa Angelique nyuma yo gufungura amazamu

Umwizerwa Angelique nyuma yo gufungura amazamu

Kayitesi Alodie myugariro wa AS Kigali azamukana umupira

Kayitesi Alodie myugariro wa AS Kigali azamukana umupira

Nubwo Bugesera FC yagowe n'ikibuga itamenyereye wabonaga ko umupira bawuzi

Nubwo Bugesera FC yagowe n'ikibuga itamenyereye wabonaga ko umupira bawuzi....Muhawenimana Hadidja (9) asiga umuntu hasi

Bugesera FC ibitego yatsinzwe byaturukaga ku burangare bw'abugarira

Bugesera FC ibitego yatsinzwe byaturukaga ku burangare bw'abugarira

Kalimba Alice kapiteni wa As Kigali acenga agana izamu

Kalimba Alice kapiteni wa As Kigali acenga agana izamu

...bamushyira hasi

...bamushyira hasi

AS Kigali Women yakomeje gusatira

AS Kigali Women yakomeje gusatira haba hasi no mu kirere

Umwariwase atambuka Muahawenimana Hadidja wa Bugesera FC

Umwariwase atambuka Muahawenimana Hadidja wa Bugesera FC

Abakinnyi ba AS Kigali bishimira igitego batsindiwe na Iradukunda Ujeneza Kanyamihigo Callixte

Abakinnyi ba AS Kigali bishimira igitego batsindiwe na Iradukunda Ujeneza Kanyamihigo Callixte

Iradukunda Ujeneza Kanyamihigo Callixte ufite ibitego byinshi (13)

Iradukunda Ujeneza Kanyamihigo Callixte ufite ibitego byinshi (13)

Mukasine Aissa umutoza mukuru wa Bugesera FC atanga amabwiriza

Mukasine Aissa umutoza mukuru wa Bugesera FC atanga amabwiriza

Bugesera FC bakomeje kuyisatira bikomeye

Bugesera FC bakomeje kuyisatira bikomeye

Imanizabayo Florence umwe mu bakinnyi ba AS Kigali bazonze Bugesera FC mu gukina aca mu mpande

Imanizabayo Florence umwe mu bakinnyi ba AS Kigali bazonze Bugesera FC mu gukina aca mu mpande

Nyirabatoni Diane umunyezamu wa Bugesera FC yirwanaho

Nyirabatoni Diane umunyezamu wa Bugesera FC yirwanaho

Imanizabayo Florence

 Imanizabayo Florence 12

Bugesera FC bagiye kuruhuka bamaze kurya ibitego 3-0

Bugesera FC bagiye kuruhuka bamaze kurya ibitego 3-0

Sitade ya Kigali yarimo isukurwa

Sitade ya Kigali yarimo isukurwa

Abafana

Abafana

Kalimba Alice kapiteni wa As Kigali arekura ishoti rigana izamu

Kalimba Alice kapiteni wa As Kigali arekura ishoti rigana izamu

...Gooaaaaaaaaaaaaaaaaaaallllllllllllllllllll 4-0

...Gooaaaaaaaaaaaaaaaaaaallllllllllllllllllll 4-0

Bishimira igitego

Bishimira igitego

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND