RFL
Kigali

FERWABA irategura gukora igenzura ku muyobozi wa tekinike

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/07/2017 14:11
0


Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) riyobowe na Mugwiza Desiré rirategura gukora isuzuma bakareba mu gihe Joby Wright (Umuyobozi wav Tekinike) amaze mu Rwanda niba hari umusaruro yatanze kuri Basketball y’u Rwanda.



Kuwa 11 Mutarama 2017 ni bwo Umunya-Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joby Wright yageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko kuzanzamura tekinike y’umukino wa Basketball mu Rwanda. Gusa kugeza ubu abanyamakuru bakurikiranira hafi uyu mukino ndetse n’abakunzi bawo muri rusange bakomeje kwibaza icyo uyu mugabo akora bakakibura mu gihe mu mezi arindwi amaze ku butaka bw’u Rwanda atigeze ahaba n’amezi atatu yuzuye.

Uyu mugabo yagaragaye cyane mu itegurwa ry’ikipe y’igihugu nkuru (Abagabo) yiteguraga kwitabira imikino y’Akarere ka Gatanu (Zon5) yabereye mu Misiri ndetse yaranayiherekeje ariko kuva ubwo nta handi hantu wapfa kumubona kuko no ku mikino ya shampiyona n’andi marushanwa atakihagera.

Kuri uyu wa Gatanu ubwo Mugwiza Desiré yabazwaga n’abanyamakuru icyo uyu mugabo yaba amaze kugeza ku Rwanda mu rwego rwa tekinike, yavuze ko atagira icyo abivugaho mu gihe hatarakorwa igenzura ry’umusaruro we. Gusa uyu muyobozi yijeje abanyamakuru ko vuba aha hazakorwa igenzura bakareba niba hari icyo yakoze kigaragara.

“Yatubwiye ko arwaye. Ndakeka ko nyuma y’amezi atandatu hazabaho kugenzura hagakorwa Evaluation abantu bakareba niba hari icyo yakoze. Mu gutanga akazi hari igihe umuntu akwereka CV (ibigwi by’ibyo yakoze) ukabona iraremereye ariko burya ibikorwa ugasanga ntibihwanye n’icyizere wamugiriye. Tuzakora igenzura amezi atandatu niyuzura neza turebe icyakorwa”. Mugwiza

KANDA HANO UREBE UBWO JOBY WRIGHT YAGERAGA MU RWANDA AJE KU KAZI

Mugwiza Desire' (ubanza iburyo) perezida wa FERWABA

Mugwiza Desire' (ubanza iburyo) perezida wa FERWABA

Muri iki kiganiro ni naho hamuritswe gahunda ziri imbere mu mukino wa Basketball cyane ku makipe y’ingimbi agomba kwitabira imikino Nyafurika ndetse na gahunda ku mikino ya nyuma ya ‘Playoffs’ yo izakinwa kuva kuwa 14-29 Nyakanga 2017.

Ku bijyanye n’ikipe y’igihugu y’abahungu batarengeje imyaka 16, iyi kipe iheruka gutwara irushanwa ry’akarere ka Gatanu (Zone5) ryaberaga i Mombasa muri Kenya, izitabira imikino Nyafurika y’ibihugu izabera mu birwa bya Maurice kuva kuwa 13-22 Nyakanga 2017, imikino u Rwanda rufite intego yo kucyura byibura umwanya wa kane.

Mu mikino yaberaga muri Kenya kandi, ikipe y’igihugu y’abakobwa batarengeje imyaka 16 batahukanye umwanya wa kabiri inyuma ya Misiri bityo impuzamashyirahamwe y’umukino wa Basketball muri Afurika (FIBA-Afrique) ihita ibona u Rwanda rwakoroherezwa kuba rwakwitabira imikino Nyafurika y’ibihugu izabera muri Mozambique kuva kuwa 3-12 Kanama 2017. Ikipe y’u Rwanda y’aba bakobwa izatangira umwiherero kuwa 14 Nyakanga 2017 bitegura kwitabira iyi mikino.

Mu kwitegura imikino Nyafurika mu cyiciro cy’abahungu batarengeje imyaka 16, iyi kipe yatangiye gukina imikino mpuzamahanga ya gishuti. Kuri uyu wa Gandatu tariki ya 8 Nyakanga 2017 yatsinzwe na PJB-Goma amanota 72-61 mbere yuko bakina umukino wa kabiri kuri iki Cyumweru saa kumi z’umugoroba (16h00’) kuri sitade nto ya Remera.

Mutokambali Moise umutoza ufite inshingano zo gutoza ikipe y'igihugu izitabira imikino Nyafurika izabera i Maurice

Mutokambali Moise umutoza ufite inshingano zo gutoza ikipe y'igihugu izitabira imikino Nyafurika izabera i Maurice

Hakizimana ufite inshingano zo gutoza ikipe y'abakobwa batarengeje imyaka 16 bazagana i Mozambique

Mugwaneza Habimana Claudette ufite inshingano zo gutoza ikipe y'abakobwa batarengeje imyaka 16 bazagana i Mozambique 

Moise Mutokambali

Moise Mutokambali afite intego yo kuzatahana byibura umwanya wa kane azavana mu birwa bya Maurice

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND