RFL
Kigali

Rayon Sports yahawe igikombe cya shampiyona imaze gutsinda Azam FC –AMAFOTO MENSHI

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/07/2017 0:26
0

Ikipe ya Rayon Sports ya hano mu Rwanda yatsinze Azam FC ibitego 4-2 mu mukino wa gishuti wakinirwaga kuri sitade ya Kigali, umukino Rayon Sports yahereweho igikombe cya shampiyona yatwaye mu gihe shampiyona ya 2016-2017 yaburaga imikino ngo irangire.

Ni ibitego byabonetse mu mukino wasaga naho woroheye Rayon Sports mu buryo bwo gusatira no gutembereza umupira hagati mu kibuga kuko amakipe yombi yakinnye iminota hafi 65’ ubona umukino warushingiye hagati mu kibuga.

Kwizera Pierre Pierrot Mansare niwe wafunguye amazamu ku munota wa 30’ kugira ngo abafana ba Rayon Sports batangire kwizera ko ibirori byabo bitaribuzemo kidobya. Iki gitego cyaje kwishyurwa na Yahya Mudathir wa Azam FC ku munota wa 41’ w’umukino. Amakipe ajya kuruhuka anganya igitego 1-1.

Ku munota wa 49’, Savio Nshuti Dominique yarebye mu izamu atsinda igitego cyaje guhita kishyurwa na Yahya Mohammed ku munota wa 55’.

Muhire Kevin yaje kubona igiteg ku munota wa 67’. Muhire yakinaga hagati mu kibuga asa naho ari imbere ya Kwizera Pierrot na Mugheni Kakule Fabrice ndetse anaherekeza Nahimana Shassir.

Nahimana Shassir wakinaga asatira izamu niwe washyize umufuniko ku gatebo Rayon Sports yageremo Azam FC atsinda igitego ku munota wa kane wiyongeraga ku minota 90’ y’umukino (90’+4’).

Muri uyu mukino ikipe ya Rayon Sports yakoze amakosa ane (4) yatumye Azam FC itera imipira ine (4) y’imiterekano. Rayon Sports yatewe imipira irindwi (7) iteretse bivuye ku makosa arindwi (7) yakoze mu mukino. Masud Abdallah  wa Azam FC niwe mukinnyi rukumbi wahawe ikarita y’umuhindo muri uyu mukino wa gishuti Rayon Sports yabonyemo koruneri eshatu (3) kuri ebyiri (2) za Azam FC yahozemo Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kuri ubu ukina hagati muri Gormahia (Kenya) n’Amavubi.

Azam FC yakoze amakosa atatu (3) yo kurarira naho Rayon Sports irarira inshuro eshanu (5) muri uyu mukino wakinwe hatari Nzamwita Vincent de Gaule perezida wa FERWAFA.

Mu gusimbuza, Iddi Nassor Cheche umutoza wungirije muri Azam FC, yakuyemo yakuyemo Kipagwile Iddi amusimbuza Joseph Mahundi mbere yuko batangira igice cya kabiri cy’umukino.

Ku munota wa 58’, Kimwanga Joseph yinjiye mu kibuga asimbura Yahya Mohammed, Abasi Kapombe asimbura Yahya Mudathir ku munota wa 60’, Lwakatare Stanslaus asimbura Kheri Abdallah wagize akabazo k’imvune.

Nk’ind mikino ya gishuti, gusimbuza inshuro zirenze eshatu biba byemewe niyo mpamvu bakomeje gusimbuzabigatuma Ali Mwadini wari wabanje mu izamu asimburwa na Metacha Mnata  naho Gambo Ismail agasimburwa na Mohammed Ramadhan byose byabaye ku munota wa 75’.

Irambona Masud Djuma watozaga Rayon Sports yakoze impinduka ebyiri (2) kuko yakuyemo Niyonzima Olivier Sefu ashyiramo Manishimwe Djabel ku munota wa 60’ naho Tidiane Kone asimbura Muhire Kevin ku munota wa 90’.

KANDA HANO WUMVE UNAREBE MASUD DJUMA YEGURA KU MIRIMO YO GUTOZA RAYON SPORTS

Dore abakinnyi babanje mu kibuga:

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame 1(GK, K), Manzi Thierry 4, Mugabo Gabriel 15, Munzero Fiston 2, Niyonzima Olivier Sefu 21, Kwizera Pierrot Mansare 23, Nova Bayama 24, Muhire Kevin 11, Nahimana Shassir 10, Kakule Mugheni Fabrice 17 na Savio Nshuti Dominique 27.

Azam FC: Mwadini Ali 1 (GK), Gambo Ismail 15, Kangwa Bruce 26, Kheri Abdallah 25, Mwantika David (C,12), Yahya Mudathir 20, Masoud Abdallah 34, Frank Domayo 18, Yahya Mohammed 11, Yahya zayd 52 na Iddi Kipagwile 21.

Ndayishimiye Eric Bakame nka kapiteni ahabwa igikombe na Kayiranga Vedaste visi perezida wa FERWAFA

Ndayishimiye Eric Bakame nka kapiteni ahabwa igikombe na Kayiranga Vedaste visi perezida wa FERWAFA

 Rayon Sports bishimira igikombe

Rayon Sports

Rayon Sports bishimira igikombe

Gacinya  Denis perezida w'ikipe ya Rayon Sports aterura igikombe

Gacinya  Denis perezida w'ikipe ya Rayon Sports aterura igikombe cya shampiyona 2016-2017

Myugariro Manzi Thierry yiyegereza ahari igikombe

Myugariro Manzi Thierry yiyegereza ahari igikombe

Bamaze guhabwa igikombe nibwo Masud Djuma yahise asezera

Bamaze guhabwa igikombe nibwo Masud Djuma yahise asezera

Sitade ya Kigali

Sitade ya Kigali

Ndayishimiye Eric Bakame aterura igikombe

Ndayishimiye Eric Bakame aterura igikombe 

Ndayishimiye Eric Bakame n'umuryango we

Ndayishimiye Eric Bakame n'umuryango we

Savio Nshuti Dominique yatsinze igitego ku munota wa 49' w'umukino

Savio Nshuti Dominique yatsinze igitego ku munota wa 49' w'umukino

Jado Max umunyamakuru wa TV na Radio 10 yisunze umufana wa Rayon Sports ngo amusangize ku byishimo

Ndibyarije Jean De Dieu (Jado Max ) umunyamakuru wa TV na Radio 10 yisunze umufana wa Rayon Sports ngo amusangize ku byishimo

Kwizera Pierrot Mansare yafunguye amazamu ku munota wa 30' w'umukino

Kwizera Pierrot Mansare yafunguye amazamu ku munota wa 30' w'umukino

Masud Djuma hagati ya Mugheni Fabrice (ibumoso) na Mugabo Gabriel (iburyo)

Masud Djuma hagati ya Mugheni Fabrice (ibumoso) na Mugabo Gabriel (iburyo)

Myugariro Rwatubyaye Abdul yiteguye kwambara umudali

Myugariro Rwatubyaye Abdul yiteguye kwambara umudali

Nova Bayama  imbere ya Rwatubyaye Abdul

Nova Bayama  imbere ya Rwatubyaye Abdul

Mugisha Francois Master imbere ya myugariro Mutsinzi Ange Jimmy

Mugisha Francois Master imbere ya myugariro Mutsinzi Ange Jimmy

Rayon Sports yahawe igikombe cya shampiyona n'akayabo ka miliyoni 25 z'amafaranga y'u Rwanda

Rayon Sports yahawe igikombe cya shampiyona n'akayabo ka miliyoni 25 z'amafaranga y'u Rwanda

Igikombe giteruye

Igikombe giteruye

Yahya Mohammed ukina asatira mu ikipe ya Azam FC

Yahya Mohammed ukina asatira mu ikipe ya Azam FC

Azam FC yahawe igihembo cy'ishimwe ku mutima bagize wo kuza mu Rwanda

Azam FC yahawe igihembo cy'ishimwe ku mutima bagize wo kuza mu Rwanda gushimisha Rayon Sports

Rayon Sports ihabwa "cheque" na Faldjara uyobora Azam TV mu Rwanda

Rayon Sports ihabwa "cheque" na Faradjallah Ndagano uyobora Azam TV mu Rwanda

SKOL umuterankunga mukuru wa Rayon Sports

SKOL umuterankunga mukuru wa Rayon Sports

Savio Nshuti Dominique yakinaga umukino we wa nyuma muri Rayon Sports kuko yaguzwe na AS Kigali

Savio Nshuti Dominique yakinaga umukino we wa nyuma muri Rayon Sports kuko yaguzwe na AS Kigali

Savio Nshuti Dominique akurikira Kimwanga Joseph wa Azam FC yari afite umupira

Savio Nshuti Dominique akurikira Kimwanga Joseph wa Azam FC yari afite umupira

Munzero Fiston nawe yakinaga uwa nyuma kuko Police FC yatangiye kurya ayayo (Amafaranga)

Munzero Fiston nawe yakinaga uwa nyuma kuko Police FC yatangiye kurya ayayo (Amafaranga)

Mugheni Fabrice (ibumoso) na Mugabo Gabriel (iburyo)

Mugheni Fabrice (ibumoso) na Mugabo Gabriel (iburyo)

Abafana ba Rayon Sports

Abafana ba Rayon Sports

 Kimwanga Joseph asatira Mugabo Gabriel

Kimwanga Joseph asatira Mugabo Gabriel

Mu kumubuza inzira yamufashe mu ijosi

Mu kumubuza inzira yamufashe mu ijosi

Mugabo Gabriel bita Gaby umwe mu bakinnyi bageze muri Rayon Sports bagahita bagirirwa ikizere

Mugabo Gabriel bita Gaby umwe mu bakinnyi bageze muri Rayon Sports bagahita bagirirwa ikizere cyo gukina imikino ikomeye

Ndagijimana Theogene umwe mu basifuzi mpuzamahanga u Rwanda rufite

Ndagijimana Theogene umwe mu basifuzi mpuzamahanga u Rwanda rufite 

Uvuye iburyo: Ngabonziza Albert kapiteni wa APR FC, Rutanga Eric (hagati) wanamaze gusinya muri Rayon Sports ndetse na Sultan umukunzi we

Uvuye iburyo: Ngabonziza Albert kapiteni wa APR FC, Rutanga Eric (hagati) wanamaze gusinya muri Rayon Sports ndetse na Sultan umukunzi we

Inshuti z'u Rwanda ku kibuga cya sitade ya Kigali

Inshuti z'u Rwanda muri sitade ya Kigali

Abafana

Abafana

Yahya Mohammed ukina asatira mu ikipe ya Azam FC ubwo yaganaga mu izamu rya Rayon Sports

Yahya Mohammed ukina asatira mu ikipe ya Azam FC ubwo yaganaga mu izamu rya Rayon Sports

Yahya Mohammed (11) na Frank Domayo (18)

Yahya Mohammed (11) na Frank Domayo (18)

...................1

...................1

...................2

...................2 Munezero Fiston vs Yahya Mohammed

Abakinnyi ba Azam FC bishimira igitego batsindiwe na Yahya Mudathir ku munota wa 41'

Abakinnyi ba Azam FC bishimira igitego batsindiwe na Yahya Mudathir ku munota wa 41'

Myugariro Nyandwi Saddam wasinye muri Rayon Sports avuye muri Espoir FC yari ku mukino

Myugariro Nyandwi Saddam wasinye muri Rayon Sports avuye muri Espoir FC yari ku mukino

Ingano n'ishusho y'igikombe cya shampiyona 2016-2017

Ingano n'ishusho y'igikombe cya shampiyona 2016-2017

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego

Kwizera Pierrot Mansare yishimira igitego

Kwizera Pierrot Mansare yishimira igitego

Kwizera Pierrot Mansare azamukana umupira

Kwizera Pierrot Mansare azamukana umupira

Manzi Thierry wa Rayon Sports yugarira

Manzi Thierry wa Rayon Sports yugarira

Manzi Thierry wa Rayon Sports

Manzi Thierry wa Rayon Sports

Manzi Thierry wa Rayon Sports

Munezero Fiston  abuza inzira Yahya Zayd wa Azam FC

Munezero Fiston  abuza inzira Yahya Zayd wa Azam FC

Nova Bayama  umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bagoye Azam FC

Nova Bayama  umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bagoye Azam FC

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

11 ba Azam FC babanje mu kibuga

11 ba Azam FC babanje mu kibuga bahura na Rayon Sports

Abasifuzi b'umukino

Abasifuzi b'umukino

Abakinnyi baririmba indirimbo yubahiriza Rayon Sports

Abakinnyi baririmba indirimbo yubahiriza Rayon Sports

Gacinya Denis (Iburyo) na Rooney umufana wa Rayon Sports

Gacinya Denis (Iburyo) na Rooney umufana wa Rayon Sports 

Nshimiyimana Maurice (ubanza ibumoso) umutoza wungirije, Masud Djuma (hagati) umutoza mukuru (Weguye) na Lomami Marcel (ubanza iburyo) ushinzwe kongera ingufu z'abakinnyi

Nshimiyimana Maurice (ubanza ibumoso) umutoza wungirije, Masud Djuma (hagati) umutoza mukuru (Weguye) na Lomami Marcel (ubanza iburyo) ushinzwe kongera ingufu z'abakinnyi

Abakinnyi basuhuzanya

Abakinnyi basuhuzanya

David Bayingana umunyamakuru wa TV & Radio10 niwe wari "MC"

David Bayingana umunyamakuru wa TV & Radio10 niwe wari "MC"

Kizigenza Abasi Kapombe yari yabanje ku ntebe y'abasimbura ba Azam FC

Kizigenza Abasi Kapombe yari yabanje ku ntebe y'abasimbura ba Azam FC

Abakinnyi n'abasifuzi basohoka mu rwambariro

Abakinnyi n'abasifuzi basohoka mu rwambariro

Masud Djuma asuhuza abakinnyi ba Azam FC

Masud Djuma asuhuza abakinnyi ba Azam FC

Nshimiyimana Maurice  umutoza wungirije muri Rayon Sports aganira na Iddi Nassor Cheche umutoza wungirije muri Azam FC

Nshimiyimana Maurice  umutoza wungirije muri Rayon Sports aganira na Iddi Nassor Cheche umutoza wungirije muri Azam FC

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND