Kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Nyakanga 2017 ni bwo abanyamakuru, ubuyobozi bwa Ferwafa ndetse na Rayon sports bari bakiriye ikipe ya Azam Fc ije gukina na Rayon Sports mu mukino wa gishuti ari nawo bazatangiramo igikombe cya shampiyona iyi kipe yatwaye.
Ubwo ikipe ya Azam Fc yakirwaga Ferwafa yaboneyeho akanya ko kuganiriza abanyamakuru kuri gahunda yo guhemba abitwaye neza muri iyi shampiyona irangiye ndetse bahita banatangaza abakinnyi cumi n’umwe ba shampiyona ku bwa ferwafa.
Aba cumi n’umwe ni; Ndayishimiye Eric Bakame(Rayon Sports), Rusheshangoga Michel(APR FC), Nsabimana Aimable(APR FC),Kayumba Sother(AS Kigali), Muvandimwe JMV(Police fc), Kwizera Pierrot(Rayon sports), Ally Niyonzima(Mukura VS),Danny Usengimana(Police Fc),Mico Justin(Police Fc), Wai Yeka (Musanze Fc),Kambale Salita Gentil (Entincelle).
Police Fc niyo ifitemo abakinnyi benshi
Aba bose bashyizwe hanze ntibarimo Manzi Thierry na Nshuti Dominique Xavio mu gihe abafana benshi bemeza ko ari bamwe mu bakinnyi bitwaye neza muri shampiyona y’u Rwanda 2016-2017. Police Fc ni yo kipe ifitemo abakinnyi benshi dore ko ifitemo batatu.
TANGA IGITECYEREZO