RFL
Kigali

Manzi Thierry na Nshuti Xavio ntibari muri 11 bagize ikipe y’umwaka Ferwafa yashyize hanze-URUTONDE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/07/2017 15:19
4


Kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Nyakanga 2017 ni bwo abanyamakuru, ubuyobozi bwa Ferwafa ndetse na Rayon sports bari bakiriye ikipe ya Azam Fc ije gukina na Rayon Sports mu mukino wa gishuti ari nawo bazatangiramo igikombe cya shampiyona iyi kipe yatwaye.



Ubwo ikipe ya Azam  Fc yakirwaga Ferwafa yaboneyeho akanya ko kuganiriza abanyamakuru kuri gahunda yo guhemba abitwaye neza muri iyi shampiyona irangiye ndetse bahita banatangaza abakinnyi cumi n’umwe ba shampiyona ku bwa ferwafa.

Aba cumi n’umwe ni; Ndayishimiye Eric Bakame(Rayon Sports), Rusheshangoga Michel(APR FC), Nsabimana Aimable(APR FC),Kayumba Sother(AS Kigali), Muvandimwe JMV(Police fc), Kwizera Pierrot(Rayon sports), Ally Niyonzima(Mukura VS),Danny Usengimana(Police Fc),Mico Justin(Police Fc), Wai Yeka (Musanze Fc),Kambale Salita Gentil (Entincelle).

PolicePolice Fc niyo ifitemo abakinnyi benshi

Aba bose bashyizwe hanze ntibarimo Manzi Thierry na Nshuti Dominique Xavio mu gihe abafana benshi bemeza ko ari bamwe mu bakinnyi bitwaye neza muri shampiyona y’u Rwanda 2016-2017. Police Fc ni yo kipe ifitemo abakinnyi benshi dore ko ifitemo batatu.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • escobar6 years ago
    police abo bayimariye iki? any trophy? come on !!!! sother niki yarushije manzi u hate rayon we know
  • Rayon6 years ago
    Ntibabizi nubundi baragiye ntimukanabite abarayon
  • Fred6 years ago
    Abafana ba Rayon u can talk and talk
  • SINUMVAYABO MATHIAS6 years ago
    Ubwo police niyo yatwaye igikombe !!!! Arikose ubundi bananirwa gutanga igikombe, bagashobora gupanga equipe !!!!!!!! .Bivuzeko batazi uwatwaye igikombe !!! cg se ko kuribo uwagitwaye taragikwiriye ,doreko banze nokukimuha kumugaragaro.





Inyarwanda BACKGROUND