RFL
Kigali

KIGALI: Hagiye kubera igitaramo gikomeye ‘Fragrance worship’ kizahuriramo itsinda EXO, Fortrand, Olivier Cheuwa na Gaby Kamanzi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/07/2017 14:58
2


Mu mujyi wa Kigali hagiye kubera igitaramo gikomeye ‘Fragrance worship’ cyateguwe na Moriah Entertainment Group. Ni igitaramo kizaba kuri uyu wa 16 Nyakanga 2017 kikazabera i Nyarutarama muri Christian Life Assembly (CLA).



Nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Benjamin Musoni umwe mu bayobozi ba Moriah Entertainment group, iki gitaramo ‘Fragrance worship’ kigiye kuba ku nshuro ya mbere kibera hano mu Rwanda, cyateguwe n’umuramyi mpuzamahanga Fortrand Bigirimana ufite inkomoko mu Burundi, agitegura ku bufatanye na Moriah Entertainment.

Muri iki gitaramo ‘Fragrance worship’ kigiye kubera i Kigali, biteganyijwe ko Fortrand Bigirimana wamamaye mu ndirimbo ‘Ntaco nzoba’ ,azafatanya na Chris & Laura bagize itsinda EXO ryamamaye ku isi mu muziki wa Gospel by’umwihariko ku bantu bakunda indirimbo za Gospel ziri mu rurimi rw’igifaransa,Olivier Cheuwa wo muri Busuwisi na Gaby Kamanzi wo mu Rwanda. Intego y’iki gitaramo ngo ukugeza ububyutse mu karere k’Afrika y’iburasirazuba binyuze mu kuramya no guhimbaza Imana.

Image result for Fortran Bigirimana inyarwanda

Fortrand Bigirimana wateguye iki gitaramo

Kwinjira muri iki gitaramo ni 5000Frw mu myanya isanzwe ndetse na 10,000Frw muri VIP. Iki gitramo kizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kibere muri CLA Nyarutarama. Groupe EXO na Olivier Cheuwa bagiye gukirera igitaramo mu mujyi wa Kigali nyuma yo kuva i Burundi mu gitaramo nk’iki cyo kuramya no guhimbaza Imana. Kuri uyu wa mbere tariki 10 Nyakanga 2017 biteganyijwe ko ari bwo Olivier Cheuwa na Groupe EXO bazagera i Kigali.

Fragrance worship

Olivier Cheuwa ategerejwe i Kigali

Groupe EXO igiye gukorera igitaramo i Kigali

Image result for Gaby Kamanzi amakuru

Gaby Kamanzi na we azaririmba muri iki gitaramo

Groupe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Makuza Amani6 years ago
    Kugera mugihugu cyacu kwitsinda rikomeye nka EXO numugisha mwinshi kubanyarda Uwiteka abane naburi wese ufite uruhare mugutegura iki gitaramo cyokuramya Umuremyi wa byose
  • bic6 years ago
    ESE iryo tsinda ndi exo cg ni exo eclat ko ariryo rimenyerewe murakoze





Inyarwanda BACKGROUND