RFL
Kigali

Uko ivunjisha rihagaze muri iki Cyumweru mu mujyi wa Kigali

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:7/07/2017 13:08
1


Ku mugoroba wo ku wa kane tariki 06 z’uku kwezi kwa Nyakanga,Inyarwanda.com yasuye ibiro by’ivunjisha bitandukanye mu mujyi wa Kigali kugira ngo yereke abanyarwanda uko ifaranga rihagaze ku isoko ry’ivunjisha mu muri iki cyumweru.



Nk’uko mubizi, ibiciro by’ifaranga bihora bihindagurika ku isoko ry’ivunjisha umunsi ku wundi, kandi abantu cyane cyane abakora ubucuruzi mpuzampahanga n’abatuye mu mahanga baba bakeneye kumenya uko ifaranga ry’u Rwanda rihagaze ugereranyije n’ayandi kugira ngo biborohereze mu gukora ubucuruzi bwabo cyangwa se no koherereza imiryango yabo. Ni muri urwo rwego Inyarwanda.com yasuye ibiro by'ivunjisha kugira ngo ibamenyere uko ibiciro bihagaze.

Mu hantu hatandukanye twasuye twasanze ibiciro byenda gusa. Vision 2020 Forex Bureau ikorera muri gare ya Nyabugogo,idorali rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika barigura 835 Frw bakarigurisha 843 Frw, Euro 1 barigura 850 Frw bakarigurisha 900Frw.

East African Bureau ikorera mu nyubako ya Grand pension plazza, tubasura twasanze idorali barigura 843Frw bakarigurisha 849Frw, Euro 1 barigura 800Frw bakarigurisha 930Frw. Dahabshil Forex Bureau ikorera mu nyubako ya la bonne adresse,idorali barigura 843Frw bakarigurisha 849Frw, Euro barigura 935Frw bakarigurisha 965 Frw. Welcome Forex Bureau ikorera mu nyubako La bonne adresse,idorali barigura 843Frw bakarigurisha 849Frw, Euro barigura 920Frw bakarigurisha 950 Frw.

ivunjisha

Ibiciro bya East African forex bureau

ivunjisha

Ibiciro bya Dahabshil forex bureau

ivunjisha

Ibiciro bya Welcome forex bureau

Muri banki nkuru y'igihugu(BNR), nkuko bigaragara ku rubuga rwayo, idorali rimwe riragura amafaranga 822.409256frw rikagurishwa 838.85578frw naho Euro rimwe riragura 932.570976frw rikagurishwa 951.220512frw.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • emmanuel6 years ago
    Urwanda ndarukunda nukuri pe





Inyarwanda BACKGROUND