RFL
Kigali

KIGALI: Mr Eazi yari yambaye imyenda yadozwe n’umunyarwanda, Ikiganiro n’uwamwambitse –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/07/2017 9:12
2


Mu minsi ishize Mr Eazi umuhanzi ukomeye wo muri Nigeria yakoreye igitaramo gikomeye i Kigali. Muri iki gitaramo uyu muhanzi yagaragaye yambaye imyambaro y’ibitenge gusa inyarwanda.com yamaze gutahura ko yari yambitswe na Tanga umusore w’umunyarwanda.



Tukimara kumenya amakuru ko Mr Eazi yari yambitswe n’umunyarwanda byatumye tumwegera ngo agire byinshi adutangariza ku kuntu yambitse Mr Eazi nkuko bikubiye mu kiganiro twagiranye. Niyitanga Olivier  uzwi nka Tanga usanzwe ari umuhanzi udoda imyenda yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko ari we wisabiye ko yakwambika Mr Eazi abinyuza ku bari bateguye iki gitaramo nabo bamuhuza n’uyu muhanzi.

Mr EaziMr Eazi yari yambitswe na Tanga

Yasobanuye uko yaberetse imyenda ashobora kudoda maze bamubwira uko yayikora arangije ayisangisha uyu muhanzi kuri Hotel nyuma yo kuyishima barayigura. Uyu musore avuga ko yadodeye Mr Eazi ipantalo, ikote ndetse n'agatambaro yari yambaye mu mutwe icyakora yirinda gutangaza amafaranga iyi myenda yaguzwe.

Mr EaziYvan Buravan muri Rwanda Fiesta yari yambitswe n'uyu musore

Niyitanga Olivier uzwi nka Tanga ni umuhanzi w’imideri usanzwe abikora by’umwuga kuri ubu akaba ari gukorana na Yvan Buravan ari nawe wamwambitse mu gitaramo aherutse kugaragaramo cya Rwanda Fiesta gusa kugeza ubu ngo nta masezerano baragirana. Uyu kandi akaba yarigeze kwambika itsinda rya Active.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UYU MUSORE WAMBITSE MR EAZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Manu6 years ago
    Muduhe numero ye
  • YVAN KENDRICK6 years ago
    Byibura uyu munyamideri ibintu akora urabona ko rwose iriya myenda nka Yvan yari yambaye yari perfect congrutulations





Inyarwanda BACKGROUND