RFL
Kigali

Umuhanzi Bobi Wine uherutse gutsinda amatora yo kuba umudepite azarahira mu cyumweru gitaha

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:6/07/2017 15:06
0


Bobi Wine uherutse gutsinda amatora yo guhagararira agace kitwa Kyadondo East azarahira mu cyumweru gitaha kuwa 11 Nyakanga 2017 mu ngoro y’inteko ishinga amategeko y’igihugu cya Uganda iri mu mujyi wa Kampala



Robert Kyagulanyi Sentamu  uzwi nka Bobi Wine agiye guhagararira abaturage ba Kyadondo East mu karere ka Wakiso ari na ko umujyi wa Kampala uherereyemo mu nteko ishinga amategeko mu gihe cy’imyaka ine. Ni nyuma yo gutsinda amatora yabaye mu kwezi gushize,manda ye izarangira muw’2021 ari bwo hazaba amatora rusange arimo n’ay’umukuru w’igihugu.

Bobi Wine

Bobi Wine ugiye kurahirira kuba umudepite

 Bobi Wine

Bobi Wine ubwo yari arimo kwiyamamaza

Bobi Wine si we muhanzi wa mbere utorewe kuba umudepite muri afrika y'Uburasirazuba kuko Professor Jay mu gihugu cya Tanzaniya na we yatorewe uyu mwanya ndetse na Jaguar wo mu gihugu cya Kenya akaba arimo kwiyamamaza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND