Miss World Next Top Model ni irushanwa ryo kumurika imideri riri ku rwego rw’Isi, iri rushanwa ryatangiye muri 2011 magingo aya muri 2017 ni bwo bwa mbere u Rwanda rugiye guhagararirwa aho umunyarwandakazi wa mbere yaritumiwemo.
Nkuko bigaragara mu nyandiko itumira, uyu mukobwa usanzwe amurika imideri hano mu Rwanda yitwa Uwase Clementine akaba aheruka kugaragara muri Kigali Fashion Week 2017. Mu ibaruwa imutumira Inyarwanda.com ifitiye kopi bamwandikiye tariki 15 Kamena 2017 bamumenyashaga ko atumiwe muri iri rushanwa rya Miss World Next Top Model 2017 nk'uzahagararira u Rwanda.
Muri 2016 ubwo umunya Malt yegukanaga ikamba
Nkuko kandi bikubiye muri iyi nyandiko iri rushanwa ngo rizatangira tariki tariki 14 Nyakanga 2017 rirangire tariki 5 Kanama 2017, rikazaba ribera i Beirut, Lebanon. Mu kiganiro kigufi twagiranye n’uyu mukobwa yabwiye Inyarwanda.com ko ahugiye mu gushaka ibyangombwa ngo arebe ko yagenda ku gihe cyateganijwe ariko ibindi byose bimeze neza kandi yiteguye guhesha u Rwanda ishema muri ririya rushanwa.
Uwase Clementine yohererejwe ubutumire
Umwaka ushize wa 2016 ubwo iri rushanwa ryabaga ryegukanywe n'uwitwa Verjiniq Jomes wo muri Malta akaba yarakurikiwe n’umukobwa wo muri Morocco witwa Sara Ichara. Umugandekazi ni we wo mu bihugu byo mu karere kacu wari witabiriye iri rushanwa.
Uwegukanye umwanya wa mbere muri iri rushanwa abona amadorali arenga ibihumbi bine (4,000 $) ndetse akagira n'amahirwe yo gusinya amasezerano atandukanye n'ibigo bikomeye atangira gukorana na byo. World next ToP Model ni irushanwa ritegurwa na World Next Top Model Organisation, u Rwanda rukaba ari ubwa mbere rugiye kuryitabira nkuko twabigarutseho hejuru.
Tuzakomeza kubagezaho amakuru y'urugendo rwa Uwase Clementine ugiye guhagararira u Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO