RFL
Kigali

Bwa mbere umunyarwandakazi agiye guhatanira ikamba rya Miss World Next Top Model

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/07/2017 6:10
1


Miss World Next Top Model ni irushanwa ryo kumurika imideri riri ku rwego rw’Isi, iri rushanwa ryatangiye muri 2011 magingo aya muri 2017 ni bwo bwa mbere u Rwanda rugiye guhagararirwa aho umunyarwandakazi wa mbere yaritumiwemo.



Nkuko bigaragara mu nyandiko itumira,  uyu mukobwa usanzwe amurika imideri hano mu Rwanda yitwa Uwase Clementine  akaba aheruka kugaragara muri Kigali Fashion Week 2017. Mu ibaruwa imutumira Inyarwanda.com ifitiye kopi bamwandikiye tariki 15 Kamena 2017 bamumenyashaga ko atumiwe muri iri rushanwa rya Miss World Next Top Model 2017 nk'uzahagararira u Rwanda.

miss tinaMuri 2016 ubwo umunya Malt yegukanaga ikamba

Nkuko kandi bikubiye muri iyi nyandiko iri rushanwa ngo rizatangira tariki tariki 14 Nyakanga 2017 rirangire tariki 5 Kanama 2017, rikazaba ribera i Beirut, Lebanon. Mu kiganiro kigufi twagiranye n’uyu mukobwa yabwiye Inyarwanda.com ko ahugiye mu gushaka ibyangombwa ngo arebe ko yagenda ku gihe cyateganijwe ariko ibindi byose bimeze neza kandi yiteguye guhesha u Rwanda ishema muri ririya rushanwa.

miss tina                         

Uwase Clementine yohererejwe ubutumire

Umwaka ushize wa 2016 ubwo iri rushanwa ryabaga ryegukanywe n'uwitwa Verjiniq Jomes wo muri Malta akaba yarakurikiwe n’umukobwa wo muri Morocco witwa Sara Ichara. Umugandekazi ni we wo mu bihugu byo mu karere kacu wari witabiriye iri rushanwa.

Uwegukanye umwanya wa mbere muri iri rushanwa abona amadorali arenga ibihumbi bine (4,000 $) ndetse  akagira n'amahirwe yo gusinya amasezerano atandukanye n'ibigo bikomeye atangira gukorana na byo. World next ToP Model ni irushanwa ritegurwa na World Next Top Model Organisation, u Rwanda rukaba ari ubwa mbere rugiye kuryitabira nkuko twabigarutseho hejuru.


Tuzakomeza kubagezaho amakuru y'urugendo rwa Uwase Clementine ugiye guhagararira u Rwanda.
 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • boris6 years ago
    kbxa courage Uwase. i believe u can do better





Inyarwanda BACKGROUND