RFL
Kigali

Kuri iyi tariki nibwo Algeria yabonye ubwigenge ku Bufaransa: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:5/07/2017 9:40
0


Uyu munsi ni kuwa 3 w’icyumweru cya 27 mu byumweru bigize umwaka tariki 5 Nyakanga, ukaba ari umunsi w’186 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 179 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1811: Igihugu cya Venezuela cyabonye ubwigenge bwacyo ku gihugu cya Espagne.

1946: Umwambaro wo ku mazi uzwi nka Bikini washyizwe ku isoko bwa mbere, nyuma yo kumurikwa bwa mbere mu birori by’imideli, mu mujyi wa Paris mu Bufaransa.

1962: Igihugu cya Algeria cyabonye ubwigenge bwacyo ku Bufaransa.

1971: Muri Leta zunze ubumwe za Amerika hagabanyijwe imyaka yo gutora, iva kuri 21 ishyirwa kuri 18.

1975: Ibirwa bya Cape Verte byabonye ubwigenge ku gihugu cya Portugal.

Abantu bavutse uyu munsi:

1969: RZA, umuraperi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Wu-Tang Clan nibwo yavutse.

1976Bizarre, umuraperi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya D12 nibwo yavutse.

1976: Nuno Gomes, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Portugal nibwo yavutse.

1986: Adam Young,umuhanzi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Owl City nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1826: Stamford Raffles, umwongereza uzwi kuba yarashinze igihugu cya Singapore yaratabarutse, ku myaka 44 y’amavuko.

1833: Nicéphore Niépce, umuvumbuzi w’umufaransa, uzwi kuba ariwe muntu wa mbere wafotoye ifoto yaratabarutse, ku myaka 68 y’amavuko.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND