RFL
Kigali

MU MAFOTO 50: Reba uko byari bimeze mu birori byabereye i Vunga mu kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 23

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/07/2017 14:22
2


Nkuko buri mwaka tariki ya 4 Nyakanga ari umunsi mukuru u Rwanda rwizihizaho umunsi wo kwibohora, kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Nyakanga 2017 uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya 23 mu birori byabereye i Vunga mu murenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu.



Ni ibirori byitabiriwe n’abaturage uruvunganzoka bari baturutse mu ntara z’Uburengerazuba n’Amajyaruguru ukongeraho n’abandi baturutse i Kigali no mu bindi bice binyuranye. Ibi birori byitabiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru mu nzego zinyuranye za Leta n'iz'abikorera ku giti cyabo. 

Perezida Paul Kagame yakiranywe urugwiro n’abaturage bari bitabiriye ibi birori. Mu ijambo rye, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yasabye abanyarwanda bose muri rusange ko bakwiye guharanira kwigira nyuma yo kwibohora ubuyobozi bubi. Abitabiriye ibi birori basusurukijwe n’abahanzi nyarwanda barimo; King James, Rafiki,Senderi International Hit,Army Jazzy Band, Intore Tuyisenge n’abandi.

REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE


Ni ibirori byitabiriwe n'abantu benshi cyane


Senderi na Intore Tuyisenge ni bamwe mu basusurukije abari muri ibi birori

Rafiki kuri stage aririmba

Ingabo na zo zakanyujijeho mundirimbo zaryoheye abitabiriye uyu muhango

Ubwo Perezida Kagame yari ageze muri ibi birori

Perezida Kagame asuhuza abaturage

N'Abanyamadini ntibatanzwe muri ibi birori

King James mu birori byo #Kwibohora23

Bishimiye kubona King James bajyaga bumva


Akanyamuneza kari kose

Minisitiri w'Umuco na Siporo Uwacu Julienne

Minisitiri w'ingabo Gen. James Kabarebe

Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye ibirori byo #Kwibohora23

ANDI MAFOTO MENSHI KANDI HANO

AMAFOTO: Afrifame Pictures: Ashimwe Shane Sabin Abayo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uzamukunda Solange6 years ago
    Twimye cyanee!
  • MANIRAREBA Uzziel6 years ago
    HE Paul KAGAME is a man of people (Rwandans).Turamwikundira kandi tuzamutora.





Inyarwanda BACKGROUND