RFL
Kigali

WARI UZIKO: Mu gitaramo 'Rwanda Fiesta' Diamond atigeze ajya i Nyamata n'indege, ibintu 5 utamenye kuri iki gitaramo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/07/2017 10:18
1


Ku wa Gatandatu tariki 2 Nyakanga 2017 ni bwo habaye igitaramo gikomeye cyabaye ku nshuro ya mbere cya Rwanda Fiesta, iki gitaramo cyari cyahuruje imbaga cyabereyemo udushya twinshi benshi biboneye ariko hari n'ibyo abantu batabonye byahabereye.



Muri ibi byahabereye abafana batiboneye n’amaso kugira ngo ubimenye byasabaga kuba hari umuntu uri mu bategura iki gitaramo waguha amakuru yose wifuza, ibyo biba bigoye ari nayo mpamvu ibyabereye i Nyamata byari byagizwe ibanga byose umuntu atabimenya ariko aha Inyarwanda.com twabahitiyemo bitanu by’ingenzi twabashije kubatohoreza.

Urubyiniro, abaruteye n’ibyuma byose si ibyo mu Rwanda…

Abitabiriye iki gitaramo bari batangiye kwitotombera urwego ruri hasi ibyuma byatangiye igitaramo bivugiraho icyakora uko iminota yicumaga ibyuma byagendaga bikira gahoro gahoro bigeza ubwo bikize burundu. Mu gushaka kumenya nyiri ibi byuma Inyarwanda.com yaje gutahura ko ibi byuma byakoreshejwe muri iki gitaramo kimwe n'ababikoresheje bose bari bavuye muri Tanzania.

DiamondUru rubyiniro rwari rwaturutse muri Tanzania kimwe n'ibyuma bya muzika  byavugiraga i Nyamata

Vanessa Mdee yageze mu Rwanda igitaramo cyatangiye…

Umunyamakuru wa Inyarwanda wari ahabereye igitaramo yibajije impamvu igitaramo cyatinze gutangira bituma ajya gushakisha amakuru yizewe dore ko havugwaga byinshi, icyakora kumenya icyatindije iki gitaramo ntabwi byari byoroshye  Gusa muri uko gushakisha nibwo Inyarwanda yamenye ko Vanessa Mdee yageze ku kibuga cy’indege igitaramo cyatangiye dore ko yageze i Nyamata ahaberaga igitaramo saa mbiri n’igice z’ijoro nyamara icyo gihe ba Mcs bari batangiye gushyushya abantu bijujutiraga ko amasaha ari kugenda igitaramo kidatangira.

Diamond yashwanyeho n'abateguye igitaramo bapfa amasaha…

Igitaramo kikirangira hatangiye gukwirakwizwa ibihuha ko Diamond yaba ari mu bagitindije aburana na Morgan Hertage k’uwabanza ku rubyiniro, ibi byatumye twegera umwe mu bantu bari bafite umwanya umwemerera kuba afite byinshi azi kuri iki gitaramo wari uri kumwe n'aba bahanzi maze atubwira ko atari byo ahubwo mu kubihakana agira ati”Ahubwo Diamond amasaha amaze gukura yatangiye gushwana asaba kwiririmbira akajya kuruhuka, icyo gihe ni mu masaha bari bategereje ko Vanessa Mdee amara kwitegura ngo ajye ku rubyiniro. Dore ko gahunda yari ipanzwe ari uko natinda gusoza kwitegura habanza kujyaho Morgan Hertage, Vanessa Mdee na Diamond bakaba aribo basoza igitaramo. Icyo gihe rero impaka zahise zishira kuko Vanessa Mdee yahise aboneka gahunda igakomeza uko yari ipanze."

DiamondDiamond nubwo yashakaga kurwanira kuririmba mbere ni we washoje igitaramo

Diamond yanze kujya i Nyamata mu ndege ahitamo guca iy’ubutaka…

Ava i Goma agaruka i Kigali, Diamond yagombaga guca i Kanombe kuko indege yari arimo ni yo yagombaga gufata abagize Morgan Hertage bakajyana i Nyamata. gusa ibi siko byagenze dore ko ubwo indege yageraga i Kanombe, Morgan Hertage bayigiyemo bonyine naho Diamond aca iy’ubutaka agenda n’imodoka aho yari kumwe n’umujyanama we kimwe n'abari bashinzwe umutekano we gusa.

REBA DIAMOND AVA I GOMA AKAGERA  I KANOMBE N'INDEGE AKAYITA AKISOHOKERA AKAGENDA N'IMODOKA

Vanessa Mdee yageze ku kibuga cy’indege atega ‘Taxis voiture’ imugeza i Nyamata…

Bitewe nuko yageze mu Rwanda akererewe, Vanessa Mdee yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe igitaramo cyatangiye abura uwajya kumwakira, akoze kuri telefone asanga akazi kabaye akazi bamusaba ko yatega Taxis imugeza kuri Hotel yagombaga kuberaho igitaramo, iki gihe nta muntu numwe mu bategura igitaramo bari kumwe ahubwo ageze kuri Hotel nibwo yabahamagaye bamwoherereza abasore bo kumucungira umutekano yinjira muri Hotel.

Ngayo nguko ibi kimwe n’ibindi byabaye abantu bari bakibaza cyangwa batazi byabereye i Nyamata muri iki gitaramo cyavugishije abatari bake. Aya makuru Inyarwanda.com ikaba yarayakuye ahantu hizewe  ndetse no mu bantu bari bafite ubushobozi bwo kuba bayazi.

REBA HANO UKO DIAMOND NA VANESSA MDEE BARIRIMBYE MURI IKI GITARAMO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nina6 years ago
    Nibyo rwose ko bamurwtse akaza na taxi ndetse ntibamwakire ku kibuga. Nanga umuntu utuma ibintu byose biba paralyser kandi bikagira ingaruka ku bantu benshi. Diamond ndamukunze ko yaje n'imodoka. Ibyo by'indege n'ugukabya.





Inyarwanda BACKGROUND