RFL
Kigali

RWAMAGANA: Miss Mutesi Jolly yakoranye n'urubyiruko ibiganiro bya Intergeneration Dialogue –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/07/2017 11:50
0


Miss Mutesi Jolly agitorwa yatangije ibiganiro bihuza inzego zinyuranye ndetse n'abantu b’ingeri zose. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Nyakanga 2017 yari ageze mu ntara y’Uburasirazuba aho yakoreye ibi biganiro mu karere ka Rwamagana.



Abashyitsi bakuru bari bifatanyije na Miss Mutesi Jolly ni Minisitiri Diane Gashumba, Musoni Protais,nabandi bayobozi banyuranye bo ku rwego rw’intara.

Aba bose bakaba baraganiraga n’urubyiruko k’ugusigasira ibyo abanyarwanda bagezeho nkabikorera. Aha biukije urubyiruko rwari aho ko ibya ngombwa bakabaye bakenera babifite  ikibanze kikaba ababyeyi bitanze bagaha abana babo igihugu kizira amakimbirane ,hari abayobozi.

Mu ijambo rya Miss Jolly Mutesi yagarutse  ku kwibutsa urubyiruko bagenzi be ko nta gisobanuro na kimwe babona cyo kudakorera igihugu cyane ko ari umukoro Perezida wa Repubulika ahora aha urubyiruko buri gihe iyo aganira nabo.

mutesi jollyAbahagarariye ingabo na polisi mu ntara y'Iburasirazuba bari bitabiriye

Min .Diane Gashumba wari umushyitsi mukuru yabwiye urubyiruko ko arirwo maboko y’igihugu, kandi bitezweho byinshi abibutsa ko batagomba gupfusha ubusa amahirwe bafite yongeraho ko bagomba kuyabyaza umusaruro bagakorera igihugu cyane ko ari cyabo ari nabo ingaruka nziza cyangwa imbi zazabaho bitewe nuko babyitwayemo.

Iki gikorwa cyatangiye umwaka ushize gitangiwe na Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly kibera mu mujyi wa Kigali, kuri ubu kimaze kubera mu ntara zose z’igihugu kikazasorezwa mu mujyi wa Kigali, muri uku kwezi kwa Nyakanga 2017.

Miss Jolly

Miss Mutesi Jolly ageza ijambo rye ku bari bateraniye ahabereye ibi biganiromin GashumbaMin. Gashumba Diane ageza ijambo k'urubyiruko rwari ahoMiss JollyMusoni Protais aganira n'urubyirukoMiss JollyUrubyiruko rwari rwitabiriye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND