Airtel Rwanda
Kigali

Kuri iki Cyumweru ni bwo hazahembwa abahize abandi mu mwaka w’imikino 2016-2017

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/07/2017 11:15
0

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rizakira ibirori byo gutanga ibihembo ku bagize icyo bakora mu mwaka w’imikino 2016-2017, ibirori bizaba kuwa 9 Nyakanga 2017 muri Kigali Marriott Hotel.



Ni umuhango uzaba ugaragaza, uzirikana unahemba abagize icyo bakora haba ku giti cyabo cyangwa nk’itsinda harebwe umwaka w’imikino wa 2016-2017.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa FERWAFA, ibi bihembo bizaba biri mu byiciro bitandukanye birimo; Umukinnyi w’umwaka, umutoza w’umwaka, umutoza utanga ikizere, umunyezamu w’umwaka, umusifuzi wo hagati no ku ruhande b’umwaka, uwatsinze ibitego byinshi, umukinnyi utanga ikizere, ikipe n’umunyamakuru w’umwaka.

Umwaka ushize, Kwizera Pierrot niwe wari wabaye umukinnyi w’umwaka mu birori byari byabereye ku cyicaro gikuru cya FERWAFA kiri i Remera.

Dore uko ibyiciro bizahembwa biteye:

Umukinnyi w’umwaka:

1.Wai Yeka (Musanze Fc)

2. Usengimana Danny (Police FC)

3. Kwizera Pierre (Rayon Sports Fc)

Umukinnyi ukiri muto utanga ikizere:

1. Biramahire Abdey (Police Fc)

2. Nsengiyumva Moustapha (Rayon Sports Fc)

3. Usabimana Olivier (Marines Fc)

Umunyezamu w’umwaka:

1.Nzarora Marcel (Police Fc)

2. Kwizera Olivier (Bugesera Fc)

3. Ndayishimiye Eric (Rayon Sports Fc) 

4. Nsabimana Jean de Dieu (Pepiniere Fc)

 Umutoza w’umwaka:

1. Seninga Innocent (Police Fc)

2. Irambona Massoud Djuma (Rayon Sports Fc)

3. Mashami Vincent (Bugesera Fc)

Umufana w’umwaka:

1. Asman (AS Kigali)

2. Gikundiro Forever (Rayon Sports Fc)

3. APR Fan club online (APR Fc)

4. March Generation (Rayon Sports Fc)

Umusifuzi (hagati) w’umwaka:

1. Ruzindana Nsoro

2. Twagirumukiza Abdoulkalim

3. Hakizimana Louis

Umusifuzi (Ku ruhande) w’umwaka:

1. Ndagijimana Theogene

2. Hakizimana Ambroise

3. Niyitegeka Jean Bosco

Ufite ibitego byinshi: Usengimana Danny (19)

Umutoza utanga ikizere:

1. Habimana Sosthene (Musanze Fc)

2. Seninga Innocent (Police Fc)

3. Ndayizeye Jimmy (Espoir Fc)

Igitego cy’umwaka:

1. Sekamana Maxime (APR Fc)

2. Mico Justin (Police Fc)

3. Kambale Salita Gentil (Etincelles Fc)

4. Nahimana Shassir (Rayon Sports Fc)

5. Kwizera Pierre (Rayon Sports)

6. Rusheshangoga Michel (APR Fc)

KANDA HANO UREBE UKO IBIHEMBO BYA 2015-2016 BYATANZWE

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND