RFL
Kigali

Nyuma y’umukino wahuje ibyiciro bibiri by'intore z'abanyamakuru, RGB yateye inkunga ya miliyoni eshatu ikigega cya bo -AMAFOTO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:4/07/2017 8:03
0


Kuri iki cyumweru tariki ya 02/07/2017 nibwo habaye umukino w’umupira w’amaguru wahuje ibyiciro bibiri by’Impamyabigwi(abanyamakuru bagiye mu itorero), aho nyuma y’uyu mukino, RGB yatanze sheki ingana na 3,000,000Frw mu rwego rwo gushyigikira ikigega cy’abanyamakuru cyo kubitsa no kugurizanya ‘Impamyabigwi Media Sacco’.



Ni umukino wari wateguwe mu rwego rwo gusabana no kongera kwibukiranya imihigo abanyamakuru bahize ubwo bari mu itorero, aha ikipe y’Impamyabigwi zatojwe mu kiciro cya mbere zikaba zaratsinze kuri penaliti 3-1 Impamyabigwi zatojwe bwa kabiri, nyuma yaho iminota 90 y’umukino yari yarangiye amakipe yombi aguye miswi ibitego 2-2.

ImpamyabigwiUyu muhango wabereye kuri stade yo ku Mumena

Impamyabigwi z’ikiciro cya kabiri nizo zari zabanje gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Dan Iraguha gusa mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira Jado Max yishyuriye imfura z’Impamyabigwi ariko ibyishimo byazo ntibyateye kabiri kuko bagishyira umupira hagati Dan Iraguha yahise asubyamo icya 2 cy’Impamyabigwi II ari nako igice cya mbere cyarangiye. Mu gice cya kabiri Impamyabigwi I byazisabye gutegereza kugeza ku munota wa 3 w’inyongera kugirango bishyure igitego cya kabiri batsindiwe na Sadi Beller cyahise gituma amakipe yombi akiranurwa na penaliti.

Impamyabigwi

ImpamyabigwiUyu mukino wari witabiriwe n'aayobozi banyuranye bafite aho bahuriye n'itangazamakuru ndetse n'abanyamakuru 

Uyu mukino wari witabiriwe n’abayobozi banyuranye harimo Prof Shyaka Anastase uyobora Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imiyoborere (RGB), Peacemaker Mbungiramihigo umuyobozi w'inama nkuru y'itangazamakuru(MHC) n’abandi bayobozi batandukanye bafite aho bahuriye n’itangazamakuru ndetse n’abari bahagarariye ibitangazamakuru byayo.

ImpamyabigwiByari ibyishimo bikomeye ku Mpamyabigwi I nyuma yo kwegukana igikombe

Impamyabigwi

Impamyabigwi

Nyuma y’uyu mukino hakurikiyeho umuhango wo gushimira izi Mpamyabigwi zari zimaze gukina aho uretse ikipe yatsinze yashyikirijwe igikombe, Prof Shyaka Anastase yaboneyeho guhita amurikira izi Mpamyabigwi sheki ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda avuga ko ari mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu umuhigo abanyamakuru bahize wo gutangiza ikigega cyabo cyo kubitsa no kugurizanya(Impamyabigwi Media Sacco).

ImpamyabigwiAbari ba kapiteni ku mpande zombi, Jado Max w'Impamyabigwi I na Dan Iraguha w'Impamyabigwi II ni bo bashyikirijwe iyi sheki

Prof Shyaka Anastase yasabye abanyamakuru gukomeza kwishakamo ibisubizo, ababwira ko Leta izakomeza kubaba hafi. Ati“  Ubushobozi buzava mu banyamakuru ni yo mpamvu dukomeza gushyigikira gahunda zose zatuma abanyamakuru bishyira hamwe bakishakamo ubushobozi kuko niko twese bimeze ntabwo ubushobozi buva hanze y’igihugu cyacu rero n’ubushobozi bukomeye itangazamakuru riziyubakiraho buzaturuka mu banyamakuru n’uburyo bazashyira hamwe n’uburyo bazishakamo imbaraga kandi birashoboka.”

Abajijwe icyo nka Leta basaba abanyamakuru n’ibitangazamakuru muri rusange yagize ati “ Kwishakamo ibisubizo, kongera ubunyamwuga , gukorera hamwe no gukorera igihugu.”

Lilian Uwineza wavuze mu izina ry’abanyamakuru yagize ati “ Tugomba kugira uruhare rwacu nk’abanyamakuru ariko noneho na leta itwemerera inkunga zitandukanye, ngirango murabyibuka muri uku kwezi gushize ubwo twagiyeguhura na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nawe yatwemereye inkunga yo gukomeza gushyigikira iki kigega, ubu rero ubwo gitangijwe ku mugaragaro ni ibintu byiza kandi natwe dufite ubushake n’ubushobozi bwo gukomeza kwishyirahamwe nk’abantu twabyihitiyemo mu muhigo ko dukomeza kwishyirahamwe nk’abanyamakuru kandi koko natwe tukagira ubuzima bwiza.”

ANDI MAFOTO:

aLDO HAVUGIMANAAldo Havugimana uyobora Radiyo Rwanda, akaba intore yo ku mukondo y'Impamyabigwi yatojwe mu itorero rya mbere ni we wahuzaga ibiganiro muri uyu muhango

ImpamyabigwiPedro Faruk umunyamakuru kuri Radiyo na TV 1 ni we wari umutoza w'Impamyabigwi II

ImpamyabigwiKu rundi ruhande Impamyabigwi I zatozwaga na Higiro Adolphe wunganirwaga na Ingabire Yvonne uzwi cyane kuri Royal TV

ImpamyabigwiAha Yvonne yatangaga amabwiriza abasore be abereka ibyo gukosora nyuma y'uko bari barangije igice cya mbere batsinzwe 2-1

ImpamyabigwiImpamyabigwi I zagomboye ku munota wa nyuma zegukana igikombe zitsinze kuri penaliti

11 bari babanjemo ku ruhande rw'Impamyabigwi I

11 babanjemo ku ruhande rw'Impamyabigwi II

Prof Shyaka Anastase n'abandi bashyitsi bakuru basuhuza abakinnyi b'impande zombi mbere y'uko umukino utangira

Impamyabigwi I zizamura igikombe

ImpamyabigwiSaad(Voice of Africa) na Jado Max(Radio/Tv 10) abanyamakuru bombi ba siporo batsindiye ibitego 2 Impamyabigwi I bifotoreza ku gikombe

Tubibutse ko iki kigega cy'abanyamakuru 'Impamyabigwi Media Sacco ari umwe mu mihigo bahize mu rwego rwo  gukorera hamwe no kwiteza imbere aho iki kigega kizafasha abanyamuryango mu gushyira mu bikorwa imishinga yabo y'iterambere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND