RFL
Kigali

Mu kwishimira igihembo bahawe muri Rwanda Sports Awards, Gikundiro Forever biyambikiye abakinnyi ba Rayon Sports imidali-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/07/2017 22:10
0


Kuwa Gatanu tariki 30 Kamena 2017 nibwo East African Youth ibinyujije mu gikorwa cya Rwanda Sports Awards bashimiye indashyikirwa muri siporo y’u Rwanda batanga ibihembo 17 byarimo kimwe cyahawe Gikundiro Forever, itsinda ry’abafana ba Rayon Sports. Iki Gihembo bayutse bajya kukishimira mu gikorwa bari bateguyemo kwambika abakinnyi ba Rayon Spo



Ni ibirori byabereye kuri Bambino Hotel iherereye i Kabuga mu Karere ka Gasabo. Ibirori byatangiye hahembwa abafana bo muri iri tsinda bitwaye neza muri uyu mwaka wa Shampiyona.

Hahembwe umushyushyarugamba warushije abandi witwa Ramazan, Valerie Izere ahembwa ku ruhande rw’abagore. Uwitwa Emmy yahembwe nk’umuntu wita cyane ku bikoresho iri tsinda rikoresha rifana ikipe ya Rayon Sports aho iba yagiye hose. Uwitwa Nisengwe Marie Chantal na Nshimiyimana Emmanuel uzwi nka Matic bahembwe nk’abitangira abandi mu bikorwa binyuranye Gikundiro Forever ikunda gukora harimo n’ibyo gufasha abatishoboye.

Uretse abafana bibumbiye muri Gikundiro Forever, ibi birori byarimo n’abandi bahagarariye Fan Clubs zinyuranye zifana Rayon Sport. Runiga Mike yari ahagarariye March Generation , Gatete Vincent ahagarariye Vision Fan Club ndetse na Habarugira Vital , umwe mu bayobozi ba Rayon Sports wari uhagarariye ikipe muri rusange.

Ubwo ibirori byari bigeze hagati haje kuza n’abakinnyi ba Rayon Sports 9: Mutuyimana Evariste, Mutsinzi Ange, Irambona Eric, Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Kwizera Pierrot, Muhire Kevin, Manishimwe Djabel na Lomami Frank bari baje kwifanya na Gikundiro Forever.

Yaba Mike na Gatete bari bahagarariye izindi Fan Clubs, bashimye urwego Gikundiro Forever igezeho mu myaka 4 imaze ishinzwe ndetse babasaba gukomeza gukora ibikorwa byo gushyigikira ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ibindi bikorwa binyuranye bakora byo kwita ku batishoboye biyemeza gukomeza gufatanya nabo mu bikorwa bitandukanye.

Mu ijambo rye Jean Paul Muhire Nsekera , Perezida wa Gikundiro Forever yashimiye abafana ba Gikundiro Forever babaye hafi ikipe ya Rayon Sports batiganda muri uyu mwaka wa Shampiyona. Yashimiye kandi abakinnyi bakuraga intsinzi zinyuraye ku mikino ikomeye babaga bakinnye cyane cyane iyo babaga bakiniye hanze, bakabaha ibyishimo.

Yaboneyeho kandi kubamurikira igikombe Gikundiro Forever yahawe nka Fan Club yitwaye neza kurusha izindi.

Yagize ati “ Hari abantu baba babakurikira , ibyo mukora bakabyishimira, niyo mpamvu babatoye nka Fan Club y’umwaka…ntabwo ibyo mukora biba ari ukwishimisha gusa, ndabashimira ubwitange mwagize.”

Kwizera Pierrot , kapiteni wungirije wa Rayon Sports wavuze mu izina ry’abakinnyi yashimye iki gikorwa ndetse anashimira abafana bose babaye hafi muri uyu mwaka wose begukanyemo igikombe cya shampiyona, mu cy’Amahoro bakaviramo muri kimwe cya kabiri.

Habarugira Vital wahagarariye Umuryango wa Rayon Sports muri ibi birori, yavuze ko mu rwego rwo gukomeza gushimisha abafana, umuryango wifuza kongerera abakinnyi bitwaye neza amasezerano ariko n’abashya umutoza yifuza bakagurwa vuba ku buryo tariki 8 Nyakanga byaba byarangiye.

Yagize ati “ Igikorwa mwakoze ni cyiza cyane twakishimiye kuko abantu twese b’aba Rayon dukoze gutya ikipe yacu yatera imbere cyane. …nk’ubuyobozi bw’Umuryango wa Rayon Sports twifuza ko twagura abakinnyi vuba, abo dusanganywe tukabagumana kuko ubushobozi burahari wenda byaba byiza tariki 8 Nyakanga bikaba byararangiye.”

Tariki 8 Nyakanga 2017 nibwo Rayon Sports izashyikirizwa igikombe cya shampiyona yegukanye; izagishyikirizwa nyuma y’umukino wa gicuti na AZAM FC yo muri Tanzania kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Gikundiro Forever ni Fan Club igizwe n’abanyamurwango 93 bari mu mpande zose z’igihugu. Yashinzwe muri 2013, ikaba izwiho guherekeza ikipe ya Rayon Sports aho yagiye hose ndetse no mu mahanga.

Abanyamuryango biyegereza amafunguro

Abanyamuryango biyegereza amafunguro

 Mu mutuzo bategereje ko bagerwaho n'amafunguro

Mu mutuzo bategereje ko bagerwaho n'amafunguro

Icyo kunywa cyari SKOL BEER kuko niwe muterankunga w'ikipe bakunda

Icyo kunywa cyari SKOL BEER kuko niwe muterankunga w'ikipe bakunda

 Abakinnyi ba Rayon Sports bagera ahari habereye ibirori

Abakinnyi ba Rayon Sports bagera ahari habereye ibirori

Lomami Frank ni umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bari bahageze

Lomami Frank ni umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bari bahageze

Manzi Thierry (ibumoso) nam mugenzi we Irambona Eric Gisa (iburyo)

Manzi Thierry (ibumoso) nam mugenzi we Irambona Eric Gisa (iburyo)

Myugariro Mutsinzi  Ange Jimmy yakirwa

Myugariro Mutsinzi  Ange Jimmy yakirwa 

Kwizera Pierrot ukina hagati muri Rayon Sports yarura amafunguro amukwiye

Kwizera Pierrot ukina hagati muri Rayon Sports yarura amafunguro amukwiye

Abafana bashagaye Irambona Eric Gisa

Abafana bashagaye Irambona Eric Gisa

Mutsinzi  Ange Jimmy yegerana n'abakunzi be basanzwe banakunda Rayon Sports

Mutsinzi  Ange Jimmy yegerana n'abakunzi be basanzwe banakunda Rayon Sports

Ubwo Kwizera Pierrot yasuhuzaga abana b'i Kabuga

Ubwo Kwizera Pierrot yasuhuzaga abana b'i Kabuga

Manzi Thierry wa Rayon Sports afata icyo kurya

Manzi Thierry wa Rayon Sports afata icyo kurya

Muhire Kevin n'ifunguro

Muhire Kevin n'ifunguro

Umufana hagati ya Mutsinzi Ange Jimmy (ibumoso) na Mutuyimana Evariste (iburyo)

Umufana hagati ya Mutsinzi Ange Jimmy (ibumoso) na Mutuyimana Evariste (iburyo)

Byari ibyishimo kuri Gikundiro Forever bishimira ibyagezweho

Byari ibyishimo kuri Gikundiro Forever bishimira ibyagezweho

Igikombe Gikundiro Forever yahaye ikipe ya Rayon Sports

Igikombe Gikundiro Forever yahaye ikipe ya Rayon Sports

Rayon Sports

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira imidali bambitswe n'abafana

Rayon Sports

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira imidali bambitswe n'abafana

Munzero Fiston yambaye umudali

Munzero Fiston yambaye umudali 

AMAFOTO: INYARWANDA.COM








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND