Kuwa Gatanu tariki 30 Kamena 2017 nibwo East African Youth ibinyujije mu gikorwa cya Rwanda Sports Awards bashimiye indashyikirwa muri siporo y’u Rwanda batanga ibihembo 17 byarimo kimwe cyahawe Gikundiro Forever, itsinda ry’abafana ba Rayon Sports. Iki Gihembo bayutse bajya kukishimira mu gikorwa bari bateguyemo kwambika abakinnyi ba Rayon Spo
Ni ibirori byabereye kuri Bambino Hotel iherereye i Kabuga mu Karere ka Gasabo. Ibirori byatangiye hahembwa abafana bo muri iri tsinda bitwaye neza muri uyu mwaka wa Shampiyona.
Hahembwe umushyushyarugamba warushije abandi witwa Ramazan, Valerie Izere ahembwa ku ruhande rw’abagore. Uwitwa Emmy yahembwe nk’umuntu wita cyane ku bikoresho iri tsinda rikoresha rifana ikipe ya Rayon Sports aho iba yagiye hose. Uwitwa Nisengwe Marie Chantal na Nshimiyimana Emmanuel uzwi nka Matic bahembwe nk’abitangira abandi mu bikorwa binyuranye Gikundiro Forever ikunda gukora harimo n’ibyo gufasha abatishoboye.
Uretse abafana bibumbiye muri Gikundiro Forever, ibi birori byarimo n’abandi bahagarariye Fan Clubs zinyuranye zifana Rayon Sport. Runiga Mike yari ahagarariye March Generation , Gatete Vincent ahagarariye Vision Fan Club ndetse na Habarugira Vital , umwe mu bayobozi ba Rayon Sports wari uhagarariye ikipe muri rusange.
Ubwo ibirori byari bigeze hagati haje kuza n’abakinnyi ba Rayon Sports 9: Mutuyimana Evariste, Mutsinzi Ange, Irambona Eric, Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Kwizera Pierrot, Muhire Kevin, Manishimwe Djabel na Lomami Frank bari baje kwifanya na Gikundiro Forever.
Yaba Mike na Gatete bari bahagarariye izindi Fan Clubs, bashimye urwego Gikundiro Forever igezeho mu myaka 4 imaze ishinzwe ndetse babasaba gukomeza gukora ibikorwa byo gushyigikira ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ibindi bikorwa binyuranye bakora byo kwita ku batishoboye biyemeza gukomeza gufatanya nabo mu bikorwa bitandukanye.
Mu ijambo rye Jean Paul Muhire Nsekera , Perezida wa Gikundiro Forever yashimiye abafana ba Gikundiro Forever babaye hafi ikipe ya Rayon Sports batiganda muri uyu mwaka wa Shampiyona. Yashimiye kandi abakinnyi bakuraga intsinzi zinyuraye ku mikino ikomeye babaga bakinnye cyane cyane iyo babaga bakiniye hanze, bakabaha ibyishimo.
Yaboneyeho kandi kubamurikira igikombe Gikundiro Forever yahawe nka Fan Club yitwaye neza kurusha izindi.
Yagize ati “ Hari abantu baba babakurikira , ibyo mukora bakabyishimira, niyo mpamvu babatoye nka Fan Club y’umwaka…ntabwo ibyo mukora biba ari ukwishimisha gusa, ndabashimira ubwitange mwagize.”
Kwizera Pierrot , kapiteni wungirije wa Rayon Sports wavuze mu izina ry’abakinnyi yashimye iki gikorwa ndetse anashimira abafana bose babaye hafi muri uyu mwaka wose begukanyemo igikombe cya shampiyona, mu cy’Amahoro bakaviramo muri kimwe cya kabiri.
Habarugira Vital wahagarariye Umuryango wa Rayon Sports muri ibi birori, yavuze ko mu rwego rwo gukomeza gushimisha abafana, umuryango wifuza kongerera abakinnyi bitwaye neza amasezerano ariko n’abashya umutoza yifuza bakagurwa vuba ku buryo tariki 8 Nyakanga byaba byarangiye.
Yagize ati “ Igikorwa mwakoze ni cyiza cyane twakishimiye kuko abantu twese b’aba Rayon dukoze gutya ikipe yacu yatera imbere cyane. …nk’ubuyobozi bw’Umuryango wa Rayon Sports twifuza ko twagura abakinnyi vuba, abo dusanganywe tukabagumana kuko ubushobozi burahari wenda byaba byiza tariki 8 Nyakanga bikaba byararangiye.”
Tariki 8 Nyakanga 2017 nibwo Rayon Sports izashyikirizwa igikombe cya shampiyona yegukanye; izagishyikirizwa nyuma y’umukino wa gicuti na AZAM FC yo muri Tanzania kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Gikundiro Forever ni Fan Club igizwe n’abanyamurwango 93 bari mu mpande zose z’igihugu. Yashinzwe muri 2013, ikaba izwiho guherekeza ikipe ya Rayon Sports aho yagiye hose ndetse no mu mahanga.
Abanyamuryango biyegereza amafunguro
Mu mutuzo bategereje ko bagerwaho n'amafunguro
Icyo kunywa cyari SKOL BEER kuko niwe muterankunga w'ikipe bakunda
Abakinnyi ba Rayon Sports bagera ahari habereye ibirori
Lomami Frank ni umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bari bahageze
Manzi Thierry (ibumoso) nam mugenzi we Irambona Eric Gisa (iburyo)
Myugariro Mutsinzi Ange Jimmy yakirwa
Kwizera Pierrot ukina hagati muri Rayon Sports yarura amafunguro amukwiye
Abafana bashagaye Irambona Eric Gisa
Mutsinzi Ange Jimmy yegerana n'abakunzi be basanzwe banakunda Rayon Sports
Ubwo Kwizera Pierrot yasuhuzaga abana b'i Kabuga
Manzi Thierry wa Rayon Sports afata icyo kurya
Muhire Kevin n'ifunguro
Umufana hagati ya Mutsinzi Ange Jimmy (ibumoso) na Mutuyimana Evariste (iburyo)
Byari ibyishimo kuri Gikundiro Forever bishimira ibyagezweho
Igikombe Gikundiro Forever yahaye ikipe ya Rayon Sports
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira imidali bambitswe n'abafana
Munzero Fiston yambaye umudali
AMAFOTO: INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO