RFL
Kigali

BASKETBALL: Bigoranye Patriots BBC yageze ku mukino wa nyuma ‘Playoffs 2017’ isangayo REG BBC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/07/2017 13:33
0

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Nyakanga 2017 nibwo ikipe ya Patriots BBC yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa ngarukamwaka rihuza amakipe aba yararangije shampiyona mu myanya ine ya mbere (Playoffs) itsinze IPRC Kigali BBC amanota 74-69 aruko hitabajwe iminota y’inyongera (Extra-Time).

Ni umukino amakipe yombi yakinnye agendana cyane mu bijyanye no gutsinda kuko nta kinyuranyo cy’amanota atandatu (6) cyigeze kigaragara muri uyu mukino. Ikipe ya Patriots BBC yatangiye agace ka mbere itsinda amanota 18 kuri 16 ya IPRC Kigali BBC naho agace ka kabiriigatwara itsinze amanota 17 kuri 14.

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye Patriots BBC ifite amanota 35 kuri 30 ya IPRC Kigali BBC itozwa na Buhake Albert. Agace ka gatatu k’umukino ikipe ya IPRC Kigali BBC yagatsinze ku manota 17 kuri 11 ya Patriots BBC itozwa na Henry Mwinuka ukomoka mu gihugu cya Tanzania.

Agace ka nyuma k’umukino karangiye Patriots BBC ifite amanota 14 kuri 13 ya IPRC Kigali BBC, amanota yatumye amakipe yombi arangiza iminota 40’ y’umukino banganya amanota 60-60.

Ibi byatumye abakinnyi baruhuka akanya gato bagaruka mu kibuga gukina iminota itanu (5) y’inyongera. Muri iyi minota, Patriots BBC nk’ikipe ifiten abakinnyi benshi bafite ubunararibonye yarangije iyo minota  ifite amanota 14 ku icyenda (9) ya IPRC Kigali BBC.

Muri uyu mukino Ndayisaba wa IPRC Kigali BBC niwe watsinze amanota menshi kuko yagejeje 18, Mugabe Arstide kapiteni wa Patriots BBC yasaruyemo amanota 16, Sagamba Sedar agwiza 14, Ndoli Jean Paul na Bisoma ba IPRC Kigali BBC buri umwe yatsinze amanota 10 mu gihe mugenzi wabo Nyamwasa Bruno yabashije gutsinda amanota 12 mu mukino.

Uyu musaruro ku ruhande rwa Patriots BBC wabagejeje ku mukino wa nyuma w’imikino ya Kamarampaka (Playoffs) uteganyije ku Cyumweru tariki 23 Nyakanga 2017. Patriots BBC yabigezeho itsinze imikino yose (ibiri) yahuyemo na IPRC Kigali BBC kuko umukino ubanza yari yayitsinze amanota 87-79 (27-19, 13-17, 25-28 na 22-15).

REG Basketball Club yo yageze ku mukino wa nyuma itsinze ESpoir BBC mu mikino ibiri yose bakinnye. Umukino wa nyuma wabahuje kuri iki Cyumweru, ikipe ya REG BBC itozwa na John Bahufite yatsinze Espoir BBC amanota 87-76 (19-20, 15-17, 22-14 na 31-25). Umukino ubanza wakinwe kuwa Gatanu tariki 30 Kamena 2017, ikipe ya REG BBC yari yatahanye amanota atatu itsinze Espoir BBC amanota 63-60 (15-9, 13-16, 11-12 na 24-22).

Mu mukino amakipe yombi yacakiranyemo ku Cyumweru tariki ya 2 Nyakanga 2017, Niyonkuru Pascal uzwi nka Kaceka muri Espoir BBC niwe warangije afite amanota menshi kuko yatsinze 26 naho Kami Kabange wari ufite isabukuru y’imyaka 33 yatsinze amanota 25.

Shyaka Olivier kapiteni wa Espoir BBC yatsinze amanota 20, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson atsinda amanota atandatu (6 mu gihe mugenzi we Sanga Almel yatsinze amanota atatu (3).
Ku ruhande rwa REG BBC, Mukengerwa Benjamin yatsinze amanota 22, Gatoto Regis asaruramo 14, Nshizirungu Patrick asarura 12, Kubwimana Kazingufu Ali atahana amanota icyenda (9) naho Ncogoza atsinda amanota abiri (2).

Mu cyiciro cy’abakobwa, ikipe ya IPRC South BBC yageze ku mukino wa nyuma itsinze Ubumwe BBC mu mikino ibiri(2). Umukino ubanza yari yatsinze amanota 65-51 (12-12, 15-13, 22-12 na 16-14) mu gihe umukino wa kabiri yawutahanye n’amanota 61-51 (10-13, 13-17, 19-15 na 12-16).

IKipe ya APR WBBC na The Hoops Rwa zo zananiwe kwisobanura mu mikino ibiri kuko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2017 saa cyenda (15h00’) baracakirana mu mukino wo kwisobanuramo ugana ku mukino wa nyuma akazahura na IPRC South WBBC.

Umukino ubanza ikipe ya APR WBBC yari yatahanye amanota abiri imbumbe itsinze The Hoops Rwa amanota 61-56 (11-18, 18-19, 22-6 na 10-13). Umukino wa kabiri wakinwe ku Cyumweru, The Hoops Rwa nayo yihagazeyo itsinda APR BBC amanota 61-48 (16-11, 12-17, 11-8 na 22-12).

Dore uko imikino yagenze:

Umunsi wa kabiri:

-Espoir BBC 76-87 REB BBC

-Patriots BBC 74-69 IPRC Kigali BBC

-APR WBBC 48-61 The Hoops Rwa

-Ubumwe BBC 51-61 IPRC South BBBC

Imikino ibanza:

-Patriots BBC 87-79 IPRC Kigali BBC

-REG BBC 63-60 Espoir BBC

-APR WBBC 61-56 The Hoops Rwa

-IPRC South WBBC 65-51 Ubumwe WBBC

Nkurunziza Walter acenga Hagumintwali Steven kapiteni wa IPRC Kigali BBC

Nkurunziza Walter acenga Hagumintwali Steven kapiteni wa IPRC Kigali BBC

Abafana batangiye bareba ESpoir BBC na REG BBC bakomerejeho

Abafana batangiye bareba ESpoir BBC na REG BBC bakomerejeho

  Kaje Elie wa Patriots BBC ashaka amanota

Kaje Elie wa Patriots BBC ashaka amanota

Ni umukino wari wegeranye cyane mu manota

Ni umukino wari wegeranye cyane mu manota

Ntagunduka wa Patriots BBC

Ntagunduka wa Patriots BBC

Tuyishime agora Sagamba Sedar

Tuyishime agora Sagamba Sedar

Ndayisaba (ufite umupira mu kirere) niwe watsinze amanota menshi mu mukino (18)

Ndayisaba (ufite umupira mu kirere) niwe watsinze amanota menshi mu mukino (18)

Henry Mwinuka  utoza Patriots BBC atanga amabwiriza

Henry Mwinuka  utoza Patriots BBC atanga amabwiriza

Buhake Albert utoza IPRC Kigali BBC asoma amazi

Buhake Albert utoza IPRC Kigali BBC asoma amazi 

Sagamba Cedar/Patriots BBC yatsinze amanota 14

Sagamba Cedar/Patriots BBC yatsinze amanota 14

Hagumintwali Steven azitira Mugabe Arstide

Hagumintwali Steven azitira Mugabe Arstide

 Ishimwe watsinze amanota icyenda (9) ashaka aho yaca Hagumintwali Steven

Ishimwe watsinze amanota icyenda (9) ashaka aho yaca Hagumintwali Steven

Tuyishime ajya inama na mugenzi we

Tuyishime (25) ajya inama na mugenzi we 

Ndoli Jean Paul wa IPRC Kigali BBC yatahanye amanota 10

Ndoli Jean Paul wa IPRC Kigali BBC yatahanye amanota 10

Kaje Elie wa Patriots BBC umwe mu bakinnyi bayifashije kwigobotora IPRC Kigali BBC

Kaje Elie wa Patriots BBC umwe mu bakinnyi bayifashije kwigobotora IPRC Kigali BBC

John Bahufite umutoza mukuru wa REG BBC (Ubanza iburyo) na bagenzi be bafatanya barebye umukino watanze ikipe bazahura ku mukino wa nyuma

John Bahufite umutoza mukuru wa REG BBC (Ubanza iburyo) na bagenzi be bafatanya barebye umukino watanze ikipe bazahura ku mukino wa nyuma

IPRC Kigali BBC bumva inama za Buhake Albert

IPRC Kigali BBC bumva inama za Buhake Albert

Buhake Albert utoza IPRC Kigali BBC atanga amabwiriza

Buhake Albert utoza IPRC Kigali BBC atanga amabwiriza

Iminota isanzwe yarangiye amakipe anganya amanota

Iminota isanzwe yarangiye amakipe anganya amanota

Nyamwasa Bruno wa IPRC Kigali BBC yatahanye amanota 12

Nyamwasa Bruno wa IPRC Kigali BBC yatahanye amanota 12

Patriots BBC izacakirana na REG BBC ku mukino wa nyuma mu gihe IPRC Kigali BBC izahura na Espoir BBC bahatanira umwanya wa gatatu

Patriots BBC izacakirana na REG BBC ku mukino wa nyuma mu gihe IPRC Kigali BBC izahura na Espoir BBC bahatanira umwanya wa gatatu

Mugabe Arstide yegeranye abakinnyi ba IPRC Kigali BBC mu minota ya nyuma

Mugabe Arstide yegeranye abakinnyi ba IPRC Kigali BBC mu minota ya nyuma

Espoir BBC yatsinzwe na REG BBC mu mikino ibiri

Espoir BBC yatsinzwe na REG BBC mu mikino ibiri

Kazeneza Emile wa Espoir BBC ahana ikosa

Kazeneza Emile wa Espoir BBC ahana ikosa

Kubwimana Kazingufu Ali acenga ashaka amanota

Kubwimana Kazingufu Ali acenga ashaka amanota

Gatotot Regis umukinnyi wa REG BBC wazamuye urwego mu mpera za shampiyona muri uyu mukino yatsinzemo amanota 14

Gatoto Regis umukinnyi wa REG BBC wazamuye urwego mu mpera za shampiyona muri uyu mukino yatsinzemo amanota 14

Mukengerwa Benjamin agenzura umupira ashaka aho yawutanga

Mukengerwa Benjamin agenzura umupira ashaka aho yawutanga

Shyaka Olivier kapiteni wa Espoir BBC yatsinze amanota 20

Shyaka Olivier kapiteni wa Espoir BBC yatsinze amanota 20

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson azamukana umupira

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson azamukana umupira

Nshizirungu Patrick wa REG BBC wanakinnye irushanwa ry'igikombe cya Afurika cy'ingimbi (U18) cyabereye mu Rwanda mu 2016 yatsinze amanota 12

Nshizirungu Patrick wa REG BBC wanakinnye irushanwa ry'igikombe cya Afurika cy'ingimbi (U18) cyabereye mu Rwanda mu 2016 yatsinze amanota 12

Niyonkuru Pascal yatsinze amanota 26 mu mukino

Niyonkuru Pascal yatsinze amanota 26 mu mukino

REG BBC ishobora kwegukana igikombe cya gatatu mu mwaka wayo wa mbere ibayeho

REG BBC ishobora kwegukana igikombe cya gatatu mu mwaka wayo wa mbere ibayeho

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND