RFL
Kigali

VIDEO : Diamond yakoreye igitaramo gishyushye mu Rwanda anashima ubwiza bw'abanyarwandakazi

Yanditswe na: Nkurunziza Gustave
Taliki:3/07/2017 8:31
5


Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Nyakanga 2017 ni bwo DIAMOND ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya yakoze igitaramo cyabereya i Nyamata kuri Hotel Golden Tulip. Afatanije n'abandi bahanzi batandukanye basusurukije abari bakitabiriye. Diamond akaba yabyinanye n'abakobwa b'abanyarwandakazi karahava ndetse anabashimira ubwiza yababonanye.



Iyi ni Video yerekana uko Diamond yasabye abakobwa kuza ku rubyiniro bagafatanya gukata umuziki. Turakomeza kubagezaho Video n'amafoto menshi agaragaza uko iki gitaramo cyagenze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mayeri6 years ago
    Hanyuma mukirirwa murata ubwiza bw'abanyarwandakazi, abazi ubwenge babubyaza umusaruro mugasakuza ngo bishe imico!ba Ntamunoza gusa....Nibaza niba imico ireberwa mu myambarire gusa, ko ntarumva mwamaganye abasomeza amata inyama,cg amasambusa?Mukomereze aho bari beza,ukena ufite itungo rikakugoboka...
  • niyigaba6 years ago
    Ese abahanzi nyarwanda ngo bo bazatera imbere gute ngo ba ivan buravasn baririmba ubu se bamuhaye iki??ba pedro someone ngo bararirimba ba king james ba tom close yemwe bahanzi muzamera nkabandi mujye mutumira abantu buzure ryari yemwe ni ikibazo muzamenyekjana ku isdi hose cyangwa kuri cyimwe cya kabiri ryari???
  • nkurunziza samuel6 years ago
    Ahubwo bandushebeje pe!!!!!!!!!!!!!
  • allo6 years ago
    ntimukanenge ibyiwanyu ngo mukunde ibyahandi.abanyarwanda bararirimba kandi barabizi ariko nabo mwemera ntibategura igitaramo ngo bake 25000 hagire uyatanga ,ariko uvuye uwo hanze muraza. the ben yarabikoze muritabira nyamara akiri mu rwanda siko byari biri. ubu diamond aramutse atuye i rwanda ntimwakwitabira bigeze aha ngo mushibure amafaranga mubyine . iby iwacu tubikunze byagera nahandi hashoboka.
  • Rwema6 years ago
    Mbega za kabwera! Abakobwa baragwira!





Inyarwanda BACKGROUND