RFL
Kigali

The Same bashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo nshya ‘Oh nana’ –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/07/2017 17:17
1


Itsinda rya The same rigizwe n’abasore babiri barimo uzwi nka Jay love ndetse na jay Farry. Aba bahanzi bamamariye mu mujyi wa Rubavu kuri ubu bamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yabo nshya bise “Oh nana’.



‘Oh nana’ ni indirimbo y'iri tsinda yakozwe na Producer Junior Multisystem, ubwo twaganiraga n'aba basore babwiye umunyamakuru ko batewe imbaraga zo gukora nuko babona abagize amatsinda menshi hano mu Rwanda bari gutandukana umunsi ku wundi bityo ngo bo basanga ari umwanya babonye wo gukora cyane ngo barebe ko basimbura amatsinda ari gusenyuka.

The Same bamenyekanye cyane mu ndirimbo bakoranye na Oda Paccy bise ‘Akanozangendo’ kuri ubu batangiye urugendo rubagarura mu ruhando rwa muzika dore ko bari bamaze igihe basa n'abari kwiga uko ikibuga kimeze nyuma y’imyaka ibiri bigeze kumara umwe muri bo afunze badakora.

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • prince6 years ago
    too bad for u guess it doesn't make any sense we need remix





Inyarwanda BACKGROUND