RFL
Kigali

Young Grace yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Ikofi’-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/07/2017 23:08
1


Young Grace ni umwe mu bahanzikazi bamaze igihe mu muziki, muri iyi minsi uyu mukobwa ntabwo yakoraga cyane, gusa mu gihe abafana be bibazaga ibyo ahugiyemo yahisemo kubasubirisha indirimbo ye nshya yise ‘Ikofi’ yakoranye na Sintex.



Iyi ndirimbo nshya ya Young Grace igiye hanze mu gihe hari hashize iminsi abwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko muri iyi minsi agiye kongera gukora cyane kugira ngo ahe abafana be ibyo bakwiye ndetse bamukundiye aho yavuze ko hari indirimbo nyinshi ari gukoraho ku buryo mu minsi ya vuba agiye kuziha abakunzi be.

Iyi ndirimbo nshya ya Young Grace yakozwe na Producer Holybeat ikaba ije ikurikira 'Original' indirimbo uyu muhanzikazi yaherukaga gushyira hanze mu minsi yashize.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO IKOFI YA YOUNG GRACE NA SINTEX

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • love graceā¤6 years ago
    chr kuki wogoshe? ino ndiirimbo nayikunze keep it up my sweet abaguca intege reka bavuge bazumirwa ntawushimwa nabose





Inyarwanda BACKGROUND